Kwizera niko kwatumye Nowa yumvira Imana akabaza inkuge abantu bakayihungiramo bagakira, umwuzure babikesha kumvira no kwizera kwa Nowa,none mwe kuki mucumuzwa n’ibisubizo mwamara gusubizwa mukibagirwa ko mugomba kwizera ko hari undi mugabane duhishiwe imbere
Kwatumye sala abasha gusama inda,kwizera kwatumye Abraham atanga isak ku bwo kwizera,yizeraga ko Imana ibasha no kuzura abapfuye, mwibuke Mose yahishwe amezi 3 biturutse mu kwizera.
Kwizera ni ikintu kidasanzwe kuko kiguhesha kurenza amaso ibyo tubona imbere hano hafi tukabona ibintu bihishwe. Ikintu twamenya hano, nyuma yo kwiga bikugoye ukagira amahirwe ukabona dipolome jya umenya ko hirya y’ibyo hari undi mudugudu, kuki ibisubizo bibagusha? Kuki muguye mu bisubizo yemwe abizera? Kwizera nikubaheshe imodoka, kubaheshe amazu, kubaheshe abagore n’ibindi ariko mwibuke ko muri nk’abasuhuke mu isi, kuko dufite uwundi mugabane.
Nuryoherwa n’ibyo mu isi umenye ko urukundo rw’Imana rugenda rugabanuka.
Kwizera kwatumye sala yizera kubyara nubwo yari yaracuze maze aba nyirakuruza w’amahanga kandi abareba babonaga nta cyizere cyo kuzabyara.
Ibidashoboka nibyo Imana ikora bigasa nk’ibitangaza, ariko nimureke kugushwa n’ibyo mu isi. Nimureke kugushwa n’ibisubizo mutumbire ingororano kandi mwizere ko imbere hari isezerano ko dufite uwundi mugabane twahishiwe.