KWIZERA KURAREMA
Mariko 10:47
Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati”Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
(…)Yesu arayibaza ati”Urashaka ko nkugirira nte?” Iyo mpumyi iramusubiza iti”Mwigisha, ndashaka guhumuka.”
Yesu arayibwira ati”Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.
Wowe wari umaze iminsi utsikamiwe, unaniwe, uboshwe n’ikibazo gikomeye, ngufitiye inkuru nziza. Yesu w’i Nazarethi aracyari ku Ngoma. Aracyafite Kd azahorana ubutware bwo gukiza. Aracyafite umutima w’impuhwe n’urukundo. Aracyabohora ababoshye, aracyahumura impumyi. Yesu, uko yari ari, niko ari kandi niko azahora. Niba wizeye imbaraga ze mu kibazo cyawe, urabona impinduka nziza.
Umunsi mwiza.
Bishop Dr. Fidele Masengo