KWIZERA IMANA KUGIRA UMUMARO MURI BYOSE / Pascal Nteziryayo

Ese kwizera ni iki?.
Reka dusome ijambo ry’Imana dusanga mugitabo cy’Abaheburayo 11:1.
Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.


Hano bibiliya mu gitabo cy’Abaheburayo mubice 11 iratanga ubusobanuro neza ku ijambo kwizera icyo aricyo. Ngo ni ukumenya rwose kandi ntushidikanye noneho ibyo wamenye ntubishidikanyeho ngo ese bizaba cyangwa ntibizaba ? Kandi ngo kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.

Reka turebe ikindi Bibiliya ivuga kukwizera mu isezerano rya kera dusanga mu buhanuzi bwa :
Habakuki 2:4


Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.
Hano Umuhanuzi Habakuki yari amaze kwerekwa ibizaba ku Buyuda kuberako bari bararetse gusenga Imana bagasenga ibishushanyo bongeraho no gusuzugura abakene icyagombaga kuba kugira ngo Imana iberekeko ariyo mana yo kwizerwa yonyine babuloni yaje kuyitsinda irayihonyanga n’umurwa wayo Yerusalemu ariko nubwo haba intambara, tukababazwa cyane ntibikuraho ko Imana ihora ari iyo kwizerwa iyo wizeye Imana nubwo waba usumbirijwe bishobora guterwa nawe ubwawe cyangwa nabo mubana ariko iyo umenye aho wateshutse ugaca bugufi ariko ukizera Imana ibasha kugukiza ibyari bikwasamiye. Ibi biduhamiriza ko Imana ari iyo kwizerwa ibihe byose.

Matayo 9:2
Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.”

Hano Yesu akiza iki kirema yarikumwe n’abigishwa be mu bwato bamaze kuva mu bwato nibwo bamuzaniye iki kirema kuberako we atareba nk’abantu abona kwizera kwabo bari bahetse ikirema maze aherako arakibwira ati igendere kubwo kwizera kwanyu kuragukijije iyo twizeye Imana ibyari bituremereye kandi byananiranye birakemuka tugashima Imana yo mu ijuru ko ibikoze.

Yuda 1:20-21.
Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,
mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.

Hano muri iki gitabo cya Yuda yashakaga guhugura abakristo aberekako hari abinjiriye itorero bazanye inyigisho ziyobya abagira inama yo kwiyubaka mu byo kwizera basenga cyane kandi basengesha Umwuka iteka na bo batazinjirirwa ni zo nyigisho ziyobya .


Natwe muri iki gihe hari byinshi bishaka kutuvana mu gakiza ariko Imana yonyine iyo tuyizeye, tugasenga ibasha kudukiza muri ibi bihe bibi tugakomera mu byo twizeye