“16. Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:17. Amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya, Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,18. Umutima ugambirira ibibi, Amaguru yihutira kugira urugomo,19. Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma, N’uteranya abavandimwe.20. Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, Kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije.”
( 6:16-20)
Kwitandukanya n’ingeso Imana yanga bizana ibyiza.
Gusa n’Imana ntabwo ari isura,ahubwo ni ukumenya ibyo yanga tukabyanga n’ibyo ikunda tukabikunda. Twumvire kuko ijambo ryatubwiye ngo nidukomeza icyo yadutegetse tuzabona umucyo munzira yacu kandi tuzabone n’ubugingo.