Imana izi byose birimo n’ingeso zacu. Ni yo kandi idukiza ikanaduha umunezero kuko nta mbaraga dufite ku giti cyacu zo kwikiza no gukuraho ibidutwara umunezero.
Igitabo cya Yobu kitwereka ko yabaye umukiranutsi ahamiriza Imana imbere ya Satani. Yobu yerekanye ko naho yabura ibyo afite byose yakomeza gukiranuka kubera ubusabane afitanye n’Imana. Mu kubabara kwe nta muntu washoboye kumuhoza cyangwa ngo amenye umugambi w’Imana. Bitwereka ko ni Yo yonyine ishobora gukiza akababaro kubera umugambi wayo. Byose ugomba kubyegurira Imana kugira ngo igusobanurire ibyo unyuramo kandi iguhe umunezero.
Ntidukwiye guhisha umubabaro wacu. Ahubwo tujye dutabaza Imana kuko ari yo ikuraho ibituvuna byose ikaduha umunezero. Imana ni yo kandi itanga byose kandi ikabyisubiza; ntugatinye kugira icyo uyiha kuko ariyo ubikesha.
Kwirinda guha satani aho yinjirira biturinda ibibazo. Mu gihe Imana yemeye ko ibigeragezo bitugeraho, si ibyo kutwica kuko intego ari ukugufasha gukura mu by’Imana no kuyisobanukirwa kurushaho. Ibyiringiro n’amahoro nyakuri biva ku Mana kuko ari yo izi aho byose bituruka. Uwiteka ni we ubabarira ibyaha akanadushoboza gusoza neza. Muri Yesu uva mu bwiza ujya mu bundi.
Ibyanditswe: | Yesaya 57:18-19; Yohana 3:17, Yobu 1:9-12 |
Umwigisha: Pastor Liliose TAYI