KWIHANGANA KUGEZA IMPERUKA/ PAST KAZURA JULES
Joshua 11-12
Mu gukomeza kwiga igitabo cya Yosuwa, twabonye ko kwigarurira Kanani byakozwe mu byiciro bitatu.
Igice cya 6 – 10, hatwereka intambara z’ingenzi, aho Abisiraheli batsinze Yeriko na Ayi. Twabonye kandi uko Yosuwa yatsinze abami batanu bo mu majyepfo ya kanani bari bishyize hamwe.
Igice cya 11 cya Yosuwa, kiratwereka intambara ya nyuma Yosuwa yarwanye, aho abami bose bayoboraga amajyaruguru ya Kanani bishyize hamwe, bakaneshwa na Yosuwa, akigarurira nako gace.
Ukurikije intambara Yosuwa yari amaze kurwana, yagombye kuba amaze kunanirwa, ariko ubu nibwo yari agiye kurwana intamabara atigeze ahura nazo kuko abanzi baracyahari.
Twabonye uko Imana yahaye imbaraga Yosuwa agatsinda abami batanu mu gice cya 10. Biragaragara ko urugamba rumwe rurangira, Satani ategura urundi, kandi agakusanya ingabo ziruta iza mbere. Dusome igice cya 11 cya Yosuwa
I. IBIBAZO N’INTAMBARA BIHINDURA ISHUSHO ARIKO IMANA IKOMEZA KUBA YAYINDI
Yabini n’agatsiko ke. 11:1-5
A. Abanzi b’Uwiteka bongera kwishyira hamwe.
1. Yabini yumvise uko Yosuwa yatsinze abami 5 mu gice cya 10. Ategura intambara idasanzwe.
Satani nawe azi neza intambara zose warwanye, azi ibyo waciyemo byose n’ibyo wihanganiye byose.
Yabini yari yarumvise uko Imana yatabaye Abisiraheli igahagarika izuba kugeza abanzi batsinzwe.
Satani burya yarakumvise aho watanze ubuhamya hose, uvuga imirimo y’Imana n’ibitangaza yagukoreye. Buri munsi niko yikusanya n’ingabo ze ngo bagutere baciye indi nzira, ntiwirare rero.
Yabini yatekerezaga ko, abami batanu batsinzwe kuko ingabo zabo zari umubare muto. Yibwiye rero ko yongeye umubare w’ingabo yabasha gutsinda.
Nguko uko Satani ari gucura indi migambi kuri wowe, ntusinzire rero.
Abizera natwe turi k’urugamba, turarwana buri munsi n’isi, umubiri ndetse na Satani. Mu gihe twaba turangaye urwo ruhurirane rw’abanzi rwadutsinda
No ku ba Isiraheli niko byari bimeze, ibyiringiro byabo kwari ukwishingikiriza ku Mana gusa.
II. KOMEZA KUBA HAFI Y’IMANA, IZEREKANA UBUMANA BWAYO
Uwiteka yakomeje Yosuwa kandi amuha itsinzi. 11:6-14
A. Imana idusubizamo imbaraga iyo tuyibaye bugufi. (6)
1. Uwiteka abwira Yosuwa Ati ‘ …Ntubatinye….’
Umurongo wa 4 utubwira ko ingabo zateye Abisiraheli zari nyinshi “zingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, n’amafarashi n’amagare menshi cyane.”
Hari aho umuntu abara umubare w’ibigeragezo bimwugarije, ubwoba bukamurenga. Satani nakwereka ubunini bw’ibiguhiga, nawe umwereke ubunini bw’Imana yawe. Uwiteka yabaye bugufi bwa Yosuwa aramukomeza, uko niko natwe adukomeza iyo tumubaye bugufi, kwizera kwacu gutsinda ubwoba.
2Tim 1:7 “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda
Yoh 14:27 …Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.
Abaheb 13:6 Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti“Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya.Umuntu yabasha kuntwara iki?”
.
B. Iyo tuba hafi y’Imana iduha amasezerano, ikadusezeranya itsinzi (6)
« …ejo nk’iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y’Abisirayeli, »
Uwiteka azi gukiza abamwizeye no gutsinda abanzi bacu. Ntibiterwa nuko dufite abakomeye bo kutuvuganira. S’imiryango ikomeye yo kuturwanira, ahubwo n’ubuntu bw’Imana.
Zaburi 20:8 “Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.”.
C. Itsinzi iva mu masezerano, Uwiteka akayigaragaza mu bikorwa. (7-14)
V8. “Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukana..”
Satani adutera agambiriye guhinyuza ubuhamya twatanze mbere ngo ahereko atukisha izina ry’Imana yacu. Uwadutsindiye mbere ntahinduka, nicyo gituma tuvuga ngo” Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo. (1 Abakorinto 15:55-57).
Iyo tubaye maso tugendera mu gutsinda kugeza igihe rya jambo rizasohozwa ngo” Imana nyir’amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze.” (Abar 16:20)
III. URUGAMBA RURAKOMEJE, NI NGOMBWA KURUGEZA K’UMUSOZO 11:15-23
1. Uko Yosuwa yatsindaga niko abandi banzi bavukaga.
No kuri twe niko bimeze. Ubukene bugira ibigeragezo bwabyo, ubukire bukagira ibindi. Ubusore bugira ibigeragezo bwabyo, urushako rukagira ibindi. Kutabyara bigira ingorane zabyo, urubyaro rukagira ibindi. Simvuze ko byose bingana ariko burya ikigeragezo n’ikigeragezo kandi burya urugamba ni nk’urundi.
2. Ubuzima bwa Gikirisitu ni intambara ihoraho.
Ucyambara umwambaro w’urugamba ntiyirate nk’ururangije atabarutse.(1 Abami 20 :21)
3. Umunsi umwe urugamba ruzarangira ariko hagati aho, turwambarire twiyemeje, kuko uturi imbere n’intwari. Nta kiza nko kurwana ufite isezerano ryo kunesha!
“kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.” (1Yohani 5:4)
IV. ITSINZI Y’ABANA B’IMANA IGENDANA ITEKA NO KUMVIRA IMANA.
Hariho abashaka guhanurirwa imigisha no kubwiriza ibishimisha kamere yabo mu gihe batifuza kumvira iby’ukuri Imana ibategeka, uko ni ukwibeshya. Nt’amahoro y’umunyabayaha niko Uwiteka avuga.
1. Yosuwa yarwanaga akurikije icyo Imana yamubwiye.
Aya ni amagambo agarukwaho inshuro nyishi.
– “…Yosuwa abagenza nk’uko Uwiteka yamutegetse:” (9)
– “Arabarimbura rwose nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse.” (12)
– “Nk’uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose..” (15)
– “Uko ni ko Yosuwa yahindūye igihugu cyose nk’uko Uwiteka yabwiye Mose…” (23)
2. Ingaruka zo kumvira, ni amahoro
(23) “Nuko igihugu gihabwa ihumure »
Igice cya 12
Kitubwira uuhamya bwuko Imana yabanye na Mose na Yosuwa. Uko Mose na Yosuwa bagiye batsinda imidugudu n’ubwami butandukanye. Ni ukutwibutsa ko Imana irinda isezerano ryayo ngo irisohoze. Gutsinda no gutsindwa kwacu bihishe mu kumvira ibyo iryo jambo ridusaba cyangwa ridutegeka.
IKITONDERWA
(Yakobo 1:23-25)
kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.
Imana ibahe umugisha
PAST KAZURA JULES
@ JCF
amasezerano.com