Kwihangana bisobanura iki?

Muri Bibiliya, ijambo kwihangana risobanura ibirenze kwirengagiza ikibazo umuntu ahanganye na cyo. Umuntu ufite uwo muco ukomoka ku Mana akomeza gutegereza afite ikizere. Ntiyitekerezaho, ahubwo atekereza n’uko uwamuhemukiye yiyumva.

Ni yo mpamvu iyo umuntu uzi kwihangana akosherejwe cyangwa ashotowe adatakaza ikizere, ahubwo yumva ko icyo kibazo kizakemuka akongera kubana amahoro n’uwo bafitanye ikibazo.

Ibyo byumvikanisha impamvu mu bintu biranga urukundo  bivugwa muri Bibiliya, umuco wo ‘kwihangana’ uza mu mwanya wa mbere (1 Kor 13:4). Ijambo ry’Imana rinagaragaza ko “kwihangana” ari imwe mu ‘mbuto z’umwuka’ (Gal 5:22, 23).