KWIHAGANA MUKIGERAGEZO – Mupenzi jean damascene.
Reka dusangire ijambo ry,Imana dusanga mugitabo cya mbere cya Samweli 1:6.
Dusome mu Izina rya Yesu.
1Samweli 1:6.Kandi mukebawe yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda kuko Uwiteka yari yaramuzibye inda ibyara.IRI JAMBO NARIHAYE INTEGO IVUGA NGO : KWIHAGANA MUKIGERAGEZO .
Iki gitabo cya mbere cya samweli muri iki gice gitangira kitubwira ibisekuru by umugabo witwaga Elukana ,Umutwe wiki gice 1 uvuga KU KUVUKA KWA SAMWELI. Ariko njye ndivugira kumubabaro wa Hana.
Yesu ashimwe cya
Hariho umugabo w IRAMATAYISOFIMU Mugihugu cy imisozi ya Efurayimu uwo mugabo akitwa Elukana
Bibiliya ivugako Elukana yari afite abagore 2 Hana na Penina.kandi uwo mugabo yabakundaga mukigero gishimishije.Elukana yakundaga gutambira Uwiteka ibitambo uko umwaka utashye.
Kandi buri mugore yabwaga umugabane,Hana we agakubirwa 2 uyu Hana nubwo atabyara ntibyabuzaga umugabo we kumukunda ariko yahoranaga umubabaro nagahinda yaterwaga na mukeba we Penina ubwo Elukana yabaga adahari yagiye gutambira uwiteka ibitambo.kubabazwa na mukebawe byatumaga ahorana umubabaro.
Mwene data uri kumva irajambo birashoboka ko nawe wa ugeragezwa
Muburyo butari bumwe ugahorana umubabaro ,ugahura nabakubabaza bakuvuga uko babyumva nagira nkubwire ngo JYA WIHANGANA MUKIGERAGEZO
Imana ijya ireba ibitugoye kandi ijya yumva gusenga.Hana yasenganaga umubabaro Eli Umutambyi akamubona nkuwasinze ariko Hana ntabwo yari yasinze
Mwene data wowe uri kunyumva Harigihe bakwita umusazi ariko utasaze.
Harigihe bakwita umusinzi ariko utasinze
Harigihe bakwita ingumba ngo ntubyara.
Nagirango nkubwire ngo Humura Imana izi ibyawe
Imana ijya ibyemera bikakugeraho naHana yarihanganye Uwiteka amuha umwana w umuhungu.
Imana yacu nishimwe cyane.
Nsoza rino jambo Ndabwira buri wese wageragejwe nti Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza,kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry ubugingo…..Yakobo 1:12
WISAKUZA MUKIGERAGEZO
