Kwera Imbbuto nziza – Ev. MUKASINE Beste
Dusome ijambo ry’Imana : yoh 15:5-8
Kwera imbuto
Dusomye amagambo avuga ku giti cyumuzabibu, ko Yesu ariwe muzabibu wukuri,Imana ikaba ariyo nyirawo uwuhingira natwe abana bayo tukaba amashami, birumvikana ko igiti kivugwa gishyitse, ariko haracyaburaho imbuto
Imbuto kumukristo
Yohana yandika yibanze kumbuto kuko igiti cyo kirahari kiruhirwa kiguwe neza, ni ikigereranyo cyisano riri hagati yImana na Yesu ndetse numukristo, ariryo shami risabwa kwera imbuto ndetse nyinshii,izo mbuto niyomirimi myiza yumukristo kuko niritera imbuto zikwiriye rizahwanyurwa ritabwe mumuriro kuko ntacyo rimariye nyirigiti ndetse nuzanyura kugiti yifuza guhembuka, mukristo kwera imbuto zikwiriye abihannye ni itegeko (Galat 5:22-23)
Igihe cyo kwera imbuto
Umuntu wImana arasabwa kwera imbuto igihe cyose nubwo uru rugendo rugana mwijuru duhuriramo na byinshi bitunaniza ariko twariyemeje nuguhatana tukagera kunsinzi, tukagundira agakiza twahawe na Yesu, bitabaye ibyo twaba turuhira ubusa. Ariko haracyariho ibyiringiro ko Yesu twizeye ahora itubungabunga aduha imbaraga tugakomeza urugendo ngo tutazagwa munzira kuko niwe utubashisha nuko rero ntimugire ubwoba imana itubereye maso.
Inyungu zo kwera imbuto
Reka tuvuge kubintu 2 :
– Yoh 3:16 icyo dusaba cyose
data mwizina rya Yesu akiduhe bivuze ko kwera imbuto nziza ni ubwishingizi mu Mana kwitwara neza mugakiza twahawe tugendana ubudahangarwa kuko turi mwisezerano, icyacu ni kimwe gusa nukuguma muri Yesu
– Zabuli 1:3 Harahirwa ufite ibyiringiro akaguma mu Mana neza azahwana nigiti cyatewe hafi y’amazi kuko icyo azakora cyose kizamubera cyiza
Agakiza twahawe kubuntu n’imbuto (biruzuzanya)
Yoh3:16, agakiza twagahawe kubuntu kugirango tutazarimbuka ariko imbuto zo ni imirimo myiza izaduhesha ingororano tukiri mwisi tugakora ibyiza, biratugarukira. Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo y’abera, ninako kwemerwa nImana Kandi imbuto zumukristo ni izigumaho, ntahindurwe nibihe niminsi, ntagendane nibigezweho ngo ahore ahindagurika,kuko Yesu ntahinduka uko yarari ejo nuyu munsi Niko ari ninako azahora iteka ryose .
Ndinginga wowe wumvise irijambo ry’Imana, ni indorerwamo ikwereka ko wagumanye na Yesu, niba wera imbuto ndetse zigumaho, Cg warayembayembye akakubura, uyu munsi niwo wawe ejo si ahacu, imbuto wera none ni imbuto zagirira umumaro sisiyete ubayemo, itorero ryawe cg se igihugu muri rusange? Wowe utarakira Yesu ndakurarikira kumwakira none, ngo uzaragwe ubugingo buhoraho, ntahandi hari imibereho myiza, umwe we yararirimbye ngo mugakiza yasanze ari mukigo nderabuzima. Nsoje mbifuriza mwese kwibera muri Yesu kuko niwe bwihisho bwacu bwibihe bidashira Amen
Ev. MUKASINE Beste