*KWEGERA IMANA./ Rev Karayenga J Jacques*
Mugihe nk’iki isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid19, kandi abantu bose bakaba bafite ubwoba bwinshi kuko batabona iherezo ryayo, icyambere ndakwifuriza ihumure ritiruka kuri Kristo Yesu wanesheje urupfu, kandi ngusaba kunyemerera tukaganira k’ umwifato udukwiye nk’abana b’Imana, tuganira ku ijambo nahaye umutwe wo KWEGERA IMANA.
DUSOME :
Zaburi 73:27-28
“Kuko abakujya kure bazarimbuka, Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose.*
*Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.”
â– Kuki tugomba kwegera Imana?
Umuntu niwe wayitaye kubera icyaha
â—‹Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana.”
(Itangiriro 3:8)
Nitwe twayitaye siyo yadutaye duhitamo kwegera satani
Gukiranirwa kwasimbuye gukiranuka, abayitirirwa turirengagiza,twimerera nkaho nta cyabaye.
â– ” Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira. Ni ukuri koko, ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage. Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari,
kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n’uko nta n’uwo kubitwarira.
Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama.
(Yesaya 59:14-16)
â– Hari ibintu bikurwaho nuko twegereye Imana gusa*.
â—‹” Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.
(2 Ingoma 7: 13-15)
â– Kwegera Imana Niwo muti w’ibyago byacu n’iby’igihugu n’isoko y’amahoro.
“Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane Abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.
(1 Timoteyo 2:1-2)
â– Iyo tuyegereye tubona amagambo y’ubungingo.
“Simoni Petero aramusubiza ati”Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho,”(Yohana 6:68)
â– Hafi yayo niho honyine hari ibihumuriza.
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.” (Matayo 11:28)
â– Iyo tuyegereye nayo iratwegera.
” Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.”(Yakobo 4:8)
â– Mugusoza ndifuriza buri wese kongera kwegera Imana yitandukanya n’icyahishyira urusika hagati ye nayo.Kandi azirikana ko ariho hari amahoro, n’umuti wibyago bye byose,
Ikaba ariyo ifite uburinzi bwizewe kuko iyo uyegereye nayo ikwegera; kandi ubwo itavogerwa nawe uyegereye ntacyakuvogera.
Amen
Rev . KARAYENGA J JACQUES
Amen,umushumba Imana imuhe umugisha cyane,twegere Imana nayo izatwegera turwanye satani nawe azaduhunga.