1kor 15:20-21
zab 110:1-2
Abantu beshi iyo bumvise ko Yesu yazutse bumva ari ibintu biri aho ndetse, byo kwiga kuvuga no kuririmba, ariko Pawulo we si uko abibona avuga ko ahatana asiganwa kugira ngo amenye Kristo, agere no ku muzuko agere no ku mbaraga zazuye Kristo, kuko abahakana Yesu bahakana ko yazutse kuko ntibabyiyumvisha.
Kuzuka kwa YESU byatumye abamupingaga bamwemera abandi baramwizera.
Abatambyi barebye ibyo intumwa zikora kandi zitarize bibuka ko zabanaga na Yesu baremera
Abavandimwe ba Yesu kuri nyina baramupingaga cyane ariko babonye azutse baremera kandi baramwizera
KUZUKA KWA YESU BYATUMYE DUHABWA UMWUKA WERA
Yesu yarababwiraga ngo ibyiza ni uko ngenda ni bwo uwo Mwuka w’Ukuri nzamuboherereza azabafasha mu kuri kose , muzahabwa imbaraga uwo Mwuka w’ukuri nabamanukira muzakora byinshi no kundusha.
Yoh16: 7-8
Bituma tuyoborwa na we tukera imbuto z’ Umwuka tugatwara intwaro z’ Umwuka tukanesha satani n’ ingabo ze, Galat5:22-25
Bituma dukorera Imana mu mbaraga z’Umwuka, Petero abwiriza rimwe 3000 barihana bizera Yesu
Kuzuka kwa Yesu bishimangira ko amasezerano y’ Imana yose ari ukuri kandi ko azasohora
Yesaya yahanuye Kristo mu myaka 700 mbere y’uko Yesu avuka yesaya 7:14, Abayuda bari barihebye bategereje Mesiya babonye ibitangaza yakoze n’uko azutse barushaho kwizera amasezerano y’Imana.
Natwe iyo twumvise amasezerano Imana iduha mu Ijambo ryayo twizeye ko na yo azasohora
Kuzuka kwa Yesu bitwemeza ko natwe tuzazuka tukabana na we aho ari
Yesu yabwiye intumwa ze ko azagaruka akabajyana,Yohana14:3
Yohana yeretswe abizeye Yesu benshi bavuye mu isi baje mu ijuru banesheje urupfu na satani iyo ni yo ntsinzi y’ abizera
.
Dusoza,
-Iyi si nta mbabazi ifite ,ugira ibibazo ikakubwira ngo jya mu kabari usinde,
Wasinda ikakubwira ngo nywa izindi ni bwo urakira, , washwana n’ umugore ikakubwira ngo mute cyangwa umwirukane uzane undi na we akakongerera ibibazo ikakubwira ngo muce inyuma jya gusambana, byagucanga isi ikakubwira ngo iyahure , nuko ukaba urarimbutse.
-Yesu yaravuze ngo mwese abarushye n’ abaremerewe muze munsange ndabaruhura, munyigireho kuko noroheje mu mutima kandi umutwaro wanjye ntabwo uremeye Pawulo yavuze ko Yesu ari umwami w’ amahoro yandikira Abaroma arababwira ngo Ese urashaka gukira, urashaka kunesha iyi si? Izere Yesu uyu munsi niba utaramwizera, niba waramwizeye kandi komereza aho umusabe imbaraga agukuze.
Yesu zarazutse yanesheje isi natwe azaduha kunesha isi kandi igihe tuzaba twarasinziriye twarapfuye ;natwe azatuzura tubane na we iteka ryose.
Imana ibahe Umugisha