Kurama kutagira ijambo ry’Imana ntikubaho: Past Ephrem KARURANGA

Nta mukirisitu utagira ijambo ry’Imana nta mukirisito wagira aho ava ngo agire aho agera adasenga cyangwa ngo afate ibihe byo kubana n’Imana-Karuranga Ephrem

Kuko Imana iravuga ngo nimunyubaha nzaba Imana yanyu, nzabagirira neza kandi namwe muzaba abana bange.

Imana ntiyagushimira ingeso nziza ahubwo yakurindira ko wagendeye mu ijambo ry’Imana, ahari wenda izongera ikugirire neza ariko utagendera mu bitekerezo byawe ahubwo ukagendera mu byanditswe n’ijamo ry’Imana.

Ikintu kitashimisha Imana na busa ni uguhindura ubusaa ibyanditswe, ndifuza kukubwira ko wasobanukirwa ko imikorere y’Imana itamenyerwa.

Imana ishobora kuba yarakurinze muri 2019 atari uko wakijijwe cyane, atari uko wigishije neza ahubwo kubera impuhwe zayo.

Imana ntimenyerwa kandi kimwe mu bintu biyibabaza ni ukubona abantu baguma mu kamenyero k’ibyo barimo.

Nta muntu umenya Imana uretse uwo yo ubwayo ishatse kwiyereka, ndakwifuriza kur’uyu mwaka wa 2020 Imana yazakwiyereka.

Imana ikwiriye kuguha kudashira inyota yo kuyubaha, muge mubireba mubimenye ko Imana yacu ari Imana ifuha kandi itamenyerwa.

Mur’uyu mwaka Imana izakwiyereke, ariko nawe uzareke kugenda nk’uko warumenyereye kuko akamenyero karica. Wegere Imana ikwiyereke kandi ikwihishurire kandi nubigenza gutyo Uwiteka azaguha umugisha.

Umwigisha: Ephrem KARURANGA