*kuva 2:23 rivuga Ku “KUNIHISHWA N’UBURETWA* “kuva 2:23 Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n’uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n’uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.
Igitabo cyo Kuva cyanditswe n’umuhanuzi w’Umuheburayo witwaga Mose
kikaba kivuga ibintu byabaye ku Bisirayeli mu gihe cy’imyaka 145,
_kuva Yozefu amaze gupfa_ mu mwaka wa 1657 M.I.C., kugeza ihema ry’ibonaniro rimaze kubakwa mu mwaka wa 1512 M.I.C.
Icyakora iyo nkuru ntivuga ibintu by’amateka gusa.
Ubwo rero, iyo nkuru ni ‘nzima kandi ifite imbaraga.
ijambo kuva,Exodos, risobanura “gusohoka “*kugenda ,
*Abinjiye mu misiri bari abantu 70 nuko bariyongera baba umuryango w’abantu millioni eshatu mbere yo gusohoka*
,igitabo cy’itangiriro
kitubwira kugwa k’umuntu
icyo kuva kitubwira uburyo uburyo bwo gucungurwa n’Imana isumba byose
.iki gitabo gitangizwa n’ amagambo y’umwijima kikarangizwa n’ amagambo y’umucyo ahimbaza
REBA IBICE BY’INGENZI BIGIZE IGITABO CYO KUVA.
Imana itegura Mose gukiza ubwoko bwayo (1-11)*
👉🏻 aho niho dusanga kugwira kw’abisiraheli ndetse Mose arokoka
Imana icungura abisiraheli (3-18)*
umucunguzi aboneka bataha ,bambuka inyanja itukura
Isezerano ryo Ku musozi wa sinayi
ibirebana n’ amategeko
(plans ) yo kubaka ihema ry’ibonaniro ryerekana ko Imana iri hagati mu bwoko bwayo (25-40)
igishushanyo,ibyubakire ,ibyarimo,abakozi,amategeko yo mu ihema,Mose atanga umugisha ,gushinga Ihema ry’Imana ubwiza bw’Imana bwuzura kurusengero (40:34-38)
Iyo usomye bibiliya witonze mu itangiriro 30,31na heb 11 ubona ko Aburahamu na isaka na Yakobo (Israel ) babaye mu mahema I Berisheba ahitwa mu kibaya cy’amariba arindwi mu majyepfo ya Kanani .
aho niho ubwoko
bwa Israel bwahagurutse busuhukiye mu Egiputa .
*bakaba bari abantu 70 ubwo basangaga Yozepfu mu Egiputa ari umutware ukomeye* .
nyuma y’imyaka 400 barorotse cyane Ku kigereranyo cya 400% kuko bari bamaze kuba ibihumbi nka 600 utabariyemo abagore n’abana kuburyo ubashyizemo bavuga ko bari muri millioni eshatu .
ubwo bwororoke bungana gutyo nta handi bwigeze kuboneka aho niho bene igihugu batangiye kugira ubwoba batinya ko ubwo bwoko bwazigarurira igihugu maze bahimba amayeri yo kubakoresha imirimo y’uburetwa bijyanye no kwica abana b’abahungu mu gihe cyo kuvuka
ariko Mose wari uruhinja rw’amezi atatu Imana iramwimana ajyanwa n’umukobwa wa Farawo ,nubwo Mose yarerewe ibwami ,yashyigikiye ubwoko bwe igihe yari agejeje Ku myaka 40 maze yica umunyegiputa ahungira I Midiyani ariho yavuye aza gucungura ubwoko bw’Imana .
reka nvuge iri jambo ”
🔴 *2Tim2:19 Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo”Uwiteka azi abe”, kandi ngo”Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.*
*Kuva 2:23 *”Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n’uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n’uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo. Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze*.
twabonye uko abisiraheli bageze mu Egiputa ,ubuzima bahagiriye ,bwuzuyemo imibabaro n’agahinda kwicwa gutotezwa,gukubitwa Amagambo dusomye rero aratubwiye ngo hashize iminsi myinshi
babazwa ,
bagowe ,
bicwa ,batagira kivurira ,
bibaza aho Imana yabo iri ,
bibaza niba Imana yaravuganye na sekuruza wabo Aburahamu ,
hashize iminsi myinshi babona inkoni y’abanyabyaha iri Ku mwandu w’abakiranutsi ,
hashize iminsi myinshi nta jwi ,
😰hashize igihe kirekire bategereje Imana bibiliya yatubwiye ngo banihishwa n’uburetwa.
kuniha (kubabariramo utavuga ,gushiriramo ,kwihanganiramo ,
gupfiramo
yoo ngo hashize iminsi myinshi bapfiramo bibiliya iravuga ngo *noneho😭😭😭 barataka (bashyira induru Ku munwa barasakuza ,bahamagara Imana bashize amanga ) ,
ngo Gutaka batakishwa nuburetwa kurazamuka kugera Ku Mana
Imana irabunva yooo irabunva bataka ngo Imana iribuka (ntumbaze niba ijya yibagirwa ariko bigaragara ko hari igihe iba iri mubindi ibindi nabyo bikaryama aho ariko hamwe no gutaka Imana ijya igira ibyo ihugukira
batatse ngo Imana iribuka irangije ngo ireba abisiraheli Imenya uko bameze Imana ishimwe ijya kureba umucunguzi
hano harimo amagambo ane
rya mbere kubabara ,
*kunihishwa* ,
*gutaka*
*umuniho*
noneho harimo nandi ane yerekana igisubizo cy’Imana Yunva
_yibuka_
_ireba_
_imenya_
yooooooo haleluiaaaaa_
unva nkubwire nubwo ubabaye nubwo uniha nubwo utaka ukabura ukwitaho ,ukabura uwakurengera imyaka ikaba ibaye myinshi ariko akira ijambo ry’Imana rivuga ngo Imana yarunvise yararebye kdi yaranabimenye hari icyo ije kugukorera amina ngo abisiraheli batakishwa n’uburetwa sinzi uburetwa bugutakisha uyu munsi *ahari n’ibyaha biri kukwizingiraho warasenze wapi ntibirekura* ,
*ahari y’intambara runaka zirambye zigutera guniha nka Hana* ,
*ahari ni amadeni ahari n’uburwayi budakira sinzi ahari ni ubushomeri ariko unva amatwi y’uwiteka ntiyapfuye amaso ye ari kubakiranutsi kdi amaboko ye si magufi uyu munsi Uwiteka yunvise gutaka kwawe aributse Imana izanwe kugutabara hari umucunguzi Imana ihagurukije kubuzima bwawe mu izina rya Yesu*
Past Dominic ubakunda