Kumenya gushimira Imana muri byose – Ev. Uwingabire Liliane
1abatesalonike5:16-18
Zaburi 33
Imana yacu ikunda amashimwe.
Zaburi ya 22 ibivuga neza ngo Uwiteka turi hagati yamashimwe yubwoko bwe
1ingoma 16
Gushima nigitambo cyiza tugomba guha Imana nk’ituro
Gushima nuburyo bwo kugaragaza ko Imana ari nziza
Gushima nugushimira Imana ko yampaye imigisha
Gushima N’itegeko ry’Imana
Gushima ni Isengesho ryiza cyane kandi riduha ubusabane n’Imana
Muzarebe ukuntu iyo umuntu agushimiye kukintu wamukoreye bikunezeza kandi ukishima kuko yagushimiye; rero N’Imana yacu iba ikwiye amashimwe kuko amashimwe yacu aba ari umubavu uhumurira neza Imana.
Hariho umumama wahoraga ashima Imana murusengero ko yabonye ibyo kurya hanyuma haza kubaho igihe mu rusengero bamurambiwe kuko burigihe yarahagurukaga agashima Imana ko yabonye ibyo kurya agezeho yigira inama yo kujya ahaguruka agatera haleluya ubundi agahita ashima muri rusange.
Nabwo bageraho baramubuza hanyuma atangira kujya aca ubwatsi akazana umuba akawushyira kurusengero ngobyibura babugurishe abe ari ituro rye ryo gushima Imana hanyuma nyuma yaho haza kuza umuntu aramubwira ngo mukecuru ugiye kubona ukuboko kw’Imana ugiye kuzajya ugenda mundenge nkugenda mu modoka ubwo umwana we yarari kurangiza kwiga abona bource yo kwiga hanze hari umushinga wamufashe maze ubwo bategeka ko yashaka umuntu uzamuherekeza ubwo aba abwiye mama we nuko wamukecuru agenda mundenge atyo nyuma yaho avuyeyo bamubwirako umwana we yiga kandi akora atazongera no kugaruka ahubwo we asabwe kujya ajya kumusura buri nyuma yamezi atatu nuko umukecuru atangira kujya ajya mundenge atyo nkugenda mumodoka nyuma yaho umwana yaje kumwubakira inzu nziza amugurira n’imodoka hanyuma kuri rwarusengero batangira kwibuka ryashimwe ryawamukecuru yahoraga ashima ngo Imana ishimwe ko yamuhaye ibiryo.
Twibuke na Abrahamu ukuntu yagiye gutamba umwana we ashimira Imana ko yamumuhaye kandi yari we mwana we wimfura ariko akemera kujya kumutamba kandi ariwe mwana wenyine yarafite.
None rero bene data tujye duhora dushima Imana kuko Imana ikunda amashimwe yacu arayinyura muri byose duhore dushima kuko iba yadukoreye byinshi yaba ibyo tubonesha amaso yacu ndetse nibyo idukorera tutabibonye duhore Dushima Iteka
Amen