Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira. Abagalatiya 2:20.
Ubuzima bwacu bwa buri munsi, buri saha na buri munota abo tubana, dukorana, dusengana,twigana,tuvukana, twashakanye bakwiye kuba batubonano KRISTO mu byo mvuga, imigendere, imyifatire n’uko tubana n’abo.
lmana yaturemeye (yaduhamagariye) imirimo myiza muri Kristo ngo tuyigenderemo.
Icyo lmana n’abantu badukeneyeho cyane s’amagambo menshi cyangwa ukundi kose twakwiyerekana, ahubwo imbuto z’ubukristo arizo zibanze: kwirinda, Kwihangana, kwizera, ingeso nziza, ubugwaneza, kubana amahoro n’abandi, gufasha abatishoboye, guhumuriza abandi, kwitanga, kudacogozwa n’ibihe, gusurana, kugira abandi inama zubaka, kuririra umurimo.
Uwiteka dushoboze kuba abantu batubonamo kristo kugeza kw’iherezo ryacu Amen.
Umwigisha: Pastor Theoneste MBANZA/Umushumba wa ADEPR Janja (Akarere ka Gakenke)