Kuki wakwikerereza mu rugendo?

Abisirayeli bakoze urugendo rurerure mu butayu. Muri urwo rugendo baturuka i Gosheni berekeza mu gihugu cy’isezerano bashoboraga gukoresha iminsi 11, ariko bahagenze imyaka 40. Hari aho bazengurukaga, ubundi bagasubira inyuma berekeza aho baturutse. Inzira baciyemo twayigereranya n’urugendo rw’Umukristo; aho rimwe na rimwe tujya dusubira inyuma mu mitima yacu.

Isirayeli yaturutse muri Egiputa yerekeza mu gihugu cy’amata n’ubuki. Ibyo umuntu yabigereranya no kuva mu byaha akakira amahoro n’umunezero bituruka mu kubaha Imana. Iyo tumaze gukizwa, hari inzira Imana yifuza ko tugenderamo. Guhamagarirwa agakiza ni ikintu kimwe no gukomeza ugana kugusohora kw’isezerano ni ikindi. Ibyo tubibonera mu rugero rwa Aburahamu wahawe isezerano n’Imana ariko agategereza imyaka 25 kugira ngo iryo sezerano risohozwe. Nubwo tujya twitinza mu rugendo duca mu nzira twishakiye, Imana ihora yifuza kutugarura. Imana yashakaga ishyanga ry’icyitegererezo kugirango andi mahanga aryigireho.

Niba rero natwe twarakijijwe, twahindutse ishyanga ryera. Ntidukwiriye kwirengagiza urugendo rw’Abisarayeli. Imana iratwihanganira cyane ariko natwe twari dukwiriye kwirinda gukurikiza inzira zacu kuko zituyobya. Imana yifuzaga gukura Egiputa mu Bisarayeli, ariko byatwaye igihe kirekire kandi benshi mu batangiye urugendo barimbukiye mu butayu bataragera mu gihugu cy’isezerano; muri bo hagezeyo Kalebu na Yosuwa gusa.

Ese kuki Pawulo adukangurira kwigira ku rugendo rw’Abisirayeli? Hari ibyo bakoraga twakwigiraho kuko bishobora kubangamira urugendo rw’Umukristo:

  1. Ibyifuzo bibi (Kuva 16:1-4): Abisirayeli bacitse intege vuba bagitangira urugendo. Iyo ibyishimo by’impinduka birangiye, ukuri kw’ibintu kuragaragara. Ibi byafashe Abisirayeli ukwezi kumwe n’igice. Natwe hari ibyo tujya dusaba Imana, nyamara mu mitima yacu, tuzi neza ko atari ubushake bw’Imana.
  2. Kwimura Imana (Kuva 32:1-6): Iyo Imana icecetse, ntibivuga ko itari ku murimo. Twari dukwiriye kwirinda kwiremera inzira zacu zijyanye n’ibyifuzo byacu, iyo tutazi icyo Imana irimo gukora. Isirayeli nayo yiremeye ikigirwamana, kandi Imana yari iri ku murimo kandi yitegereza ibyo bakora.
  3. Ubusambanyi (Kuva 25:1-13, Yakobo 5:20): Umucyo ntaho uhurira n’umwijima. Ntidukwiriye kwifatanya n’abatizera Imana.
  4. Kutizera Imana (Kubara 21:4-6): Tuzi ukuri ndetse n’ibikwiriye ariko hari igihe duhitamo gukora ibinyuranye.

Kwitotomba (Kuva 16:2-4): Ntidukwiriye gusaba ibya mirenge, ahubwo dukwiriye kwiringira Imana, kuko aribyo bidushoboza kutitotomba no kutikunda.

 

Ibyanditswe: 1 ABAKORINTO 10:1-13 / KUVA 16:1-4 / KUVA 32:1-6 / KUBARA 25:1-13 / YAKOBO 5:20 / KUBARA 21:4-6