Kuki tutagomba kugira ubuntu gusa ari uko abantu bari budushime?

Yesu yifuza ko tugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga. Iyo abantu benshi bagiriwe ubuntu babyakira neza. Yaravuze ati: “Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa. Bazabasukira mu binyita by’imyenda yanyu urugero rukwiriye, rutsindagiye, rucugushije kandi rusesekaye, kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo” (Luka 6:38).

Birumvikana ko abantu tugirira ubuntu atari ko bose babyishimira. Ariko iyo bamwe babyishimiye, bishobora gutuma na bo bagira umutima wo  gutanga. Bityo rero, tuge tugira ubuntu, nubwo abantu babidushimira cyangwa ntibabidushimire. Icyo gikorwa tuba dukoze gishobora kugira akamaro cyane.