Kugira umwete wo kwezwa /Uwayesu Christian
Heb 12:14 Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.
Bakundwa niba twifuza kuzabana mu ijuru n’ IMANA yera tugomba kuba abera hano ku isi nk’uko na yo ari iyera (Lev 11:44 Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi uwera, )
Tugomba kugendera Imbere y’ IMANA yacu twejejwe dutunganye rwose .( Intang 17:1 Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishobora byose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.)
Torero twakwibazwa ngo umuntu yezwa n’iki ?!
Ni iki kigaragaza ko yera
Umuntu yezwa n’amaraso ya YESU Kristo Ntama w’ IMANA ukuraho ibyaha by’abari mu isi (Yohana 1:29)
Ikigaragaza ko twera ni ingeso zacu(2 Pet 3:11 Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, )
Umumaro wo kwezwa ni ukugirango amazina yacu ahore yanditse mu gitabo cy’ubugingo n’icy’imirimo myiza y’abera.
Ni yo mpanvu dukwiriye kwezwa twera imbuto zikwiriye abihannye. Tugenda tuyoborwa n’umwuka wera.
Imana ibahe Umugisha
Ev. Uwayesu Christian