Kugira ubuhamya bwiza – Mugabo Fiacre
“1Samuel 16:18
Theme : “”kugira ubuhamya bwiza””
Kuki Ari ngombwa kugira ubuhamya bwiza? Ese kugira ubuhamya bwiza bidufasha iki?
Umuntu wese akunda kuvugwa neza. Umuntu wese yifuza gugera ahantu heza hashoboka.
Ibyaranze Dawidi:
1)umucuranzi w’umuhanga
2)umugabo w’imbaraga
3)intwaro
4)umurwanyi
5)yaritondaga
6)afite igikundiro
7)Uwiteka yari kumwe nawe
Igisubizo:
1.bituma ugera aho utari kwigeza nkuko byagendekeye Dawidi
2. Biguhesha ishema mu bantu bityo bigatuma ugirirwa ikizere cyo kuba wakora ibintu runaka bitewe n’ impano Imana yaguhaye
Ese birashoboka ko umuntu yaba uwo kwizera , yego rwose
Ese birashoboka ko waba uri umwizerwa ariko abantu bakakurwanya , yego
Ingero
Sawuli yashatse kwica Dawidi nyamara nta cyaha yamukoreye
Abayuda byanze Yesu nyamara yari umukiranutsi
Umwanzuro
Biradukwiye ko tuba icyitegererezo nibyo Imana idushakaho
Yesu niwe banze ryo kwizerwa akwiye kutubera ikitegererezo
Umwigisha: Mugabo Fiacre