Matayo 26:18 Arabasubiza ati”Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be.’ ”
Umuntu utaravuzwe izina Bibiliya yamwise Ntuza ( umuntu bigaragara ko yari aziranye na Yesu, ndetse yakoraga umurimo Hamwe na Yesu) Niwe wafashije Abigishwa ba Yesu gutegura umusangiro wa Nyuma wa Yesu mbere y’uko adupfira, nta handi Bibiriya yamugaragaje, ariko uburyo Bagiye Bamwisangaho bigaragara ko yari umuntu wabo cyane, Ndetse yari azi ubuhanuzi icyo buvuga kuko Yesu yamuciriye amarenga ko igihe cye kigeze.
Uyu muntu atwigisha byinshi kubirebana no Gukora umurimo w’Imana tudaharanira kumenyekana mu isi, Rimwe na rimwe turwana intambara ndetse tukababazwa n’uko amazina yacu atavuzwe ko Twakoze imirimo y’indashyikirwa ; Dufasha abababaye, twubaka insengero, dutanga amaturo aruta ay’abandi.
Ariko nagirango mbabwire Niba Imana ikwishimira ibyo ni iby’igiciro kurushaho, Kumenyekana no kutamenyekana ntacyo bihindura Ku mugambi mwiza Imana igufiteho yo izi kwitanga kwawe kdi Irabikubahira. Kwitanga kwawe ago abandi bananiwe bituma uba inkoramutima yayo, Imana irabikubahira..( Yesaya 43)
Si igitangaza ndetse si n’icyaha Ko abantu bakurata ubutwari, ariko Si inshingano zawe kubirwanira, Ijambo ry’Imana ritubwira abigishwa 12 Yesu yatoranije ( Ni byiza kuba baravuzwe) ariko wakwibwira ko Aribo Yesu yakoranye nabo gusa ? Oya ijambo ry’Imana rivuga abandi 70 Yesu yoherezaga mu murimo ariko batavugwa Amazina, kandi Bakoze umurimo ukomeye ndetse Birukanaga abadayimoni bagahunga !! ( Luka 10:1-42).
Mwibuke ubwo umuhanuzi Eliya yahungaga Yezebeli ngo atamwica, yabwiye Imana ko ariwe muhanuzi gusa w’Uwiteka usigaye, Uwiteka aramubwira ati rekada Ndacyafite abandi ibihumbi 7000 ( Amazina yabo nta na hamwe wayasanga, Nyamara Imana yo yari ibazi ndetse Ibahamiriza ko bagize ubutwari ntibapfukamira ibigirwamana.
Mwenedata Nongeye kugukumbuza gukora Iby’ubutwari kandi Utagambiriye kubaka Izina ryawe bwite, ahubwo uharanire ko Imana yawe ishyirwa hejuru, Abantu bakumenya batakumenya Imana ukorera yo irakuzi kandi ijisho ryayo rihora ku bakiranutsi nawe Urimo, Ubwo izaza gutabara abakiranutsi ntizabuzwa n’uko utazwi na benshi ahubwo n’iwawe kwa Ntuza izahagera.
Umwanditsi Matayo we yabigarutseho avuga ngo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. (Matayo 6:2). Yesu abahe umugisha kandi abashoboze kurushaho gukora iby’ubutwari.
Ev. Ernest Rutagungira
I agreed with him. Be blessed Evangelist