Kugira agakiza gashyitse reba ibyiciro bine by’agakiza./
buriya agakiza hanze aha kararirimbwa na bose,abantu bavuga ko bakijijwe ariko iyo urebye ingeso zabo ubona ntaho zihurira n’agakiza. Ubundi ahari agakiza harangwa n’impinduka nk’uko Pawulo yabwiye abakorinto ati : “Iyo umuntu yakijijwe aba abaye icyaremwe gishya kuko ibya kera biba bitacyibukwa kuri we” bivuzeko haba habayeho impinduka koko igaragara ku uwemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we.
Muri iki gihe rero ibintu birimo kugenda bihinduka aho usanga uko abantu twari twiteze kubona imico iranga abakijijwe ubona byarangiritse; buriya biterwa n’iki?
Njye nasanze biterwa n’uko abantu bashaka kuyobora agakiza aho kureka agakiza akaba ariko kabayobora.
buriya agakiza kagomba kuba gakwiye kandi kazana impinduka aho ugafite ari,akorera,aba cg atuye,aho agenda n’ahandi. Niyo mpamvu mvuga ko dukwiye kuyoborwa n’agakiza.
Ezekiyeli 47:1-12
ubundi nk’uko tubizi burya Ezekiel yari umutambyi maze Imana imuhamagarira kuba umuhanuzi, maze Marayika amwereka ibintu bitandukanye.
kwibukiranya namwe ko amazi ari ikimenyetso cy’ubuzima, agakiza. Yesu we yavuze ko unywa ku mazi atanga atazagira icyaka ukundi.
Mikono ni urugero bapimishaga; Mikono imwe ni ukuva mu inkokora y’akaboko ugarura ku kiganza(kuva ku inkokora y’akaboko ugera ku mpera ya musumbazose) hangana na 50Cm. Bivuzeko mikono 1000 bingana na 500M.
Muri iki cyigisho cyo kugira agakiza kuzuye turabonamo icyo nise ibyiciro bine by’agakiza.
1. Agakiza kagereranwa n’amazi yo mu bugombambari.
2.Agakiza kagereranwa n’amazi yo mu mavi
3.Agakiza kagereranwa n’amazi yo mu rukenyerero.
4.Agakiza kagereranwa n’umugezi munini.
1.Urwego rwa mbere rw’agakiza*
Marayika yapimye mikono 1000 anyujije Ezekiel mu mazi ngo amugera mu bugombambari,amazi yamugeze ahantu hasi cyane ,yaragaragaraga ku kirenge gusa, ntacyo yari atwaye Ezekiel kuko ntiyashoboraga gutuma atajya aho ashaka,abamubonaga babonaga ahagaze mu mazi gusa.
Rero hari abakiristo bifitiye agakiza kageze mu bugombambari, aba ni abumva ko kuba barabatijwe cg barakiriwe mu idini runaka bihagije, aba bafite agakiza nita *agakiza k’ubwitabire.
Kuba abantu baziko baba mu itorero runaka kuribo birahagije, ntibibabuza gukora ibyaha byose bishoboka nubwo banasenga.
Niyo mpamvu marayika yabonye kuri Ezekiel bidahagije yongera gupima indi mikono 1000.
Niba nawe uri kuri uru rwego ntabwo bihagije .
2.Urwego rugereranwa n’agakiza ko mu mavi
Abonye bidahagije yabaze indi mikono 1000 cg 500M Maze amunyujije mu mazi noneho amugera mumavi, amazi yari atangiye kumugaragaraho kuko yari atangiye gutoha.Muziko umuntu unyura ahari amazi iyo agera mu mavi yazamura imyenda yambaye kuburyo idatoha? Marayika yabonye bidahagije,bivuze iki? Aka gakiza rero ntikuzuye pe kuko umukristo ufite aka ni wawundi ukora byose mu idini kuburyo abantu babona ko yaba akijijwe ariko muri we iyo avuye kuririmba, gusenga bitamubuza gusambana,kwiba n’ibindi. Aka gakiza ni igice ntikuzuye niyo mpamvu marayika agomba gupima indi mikono igihumbi.
3.Uru rwego rugereranwa n’agakiza ko murukenyerero.
Uwo amazi yageze murukenyerero atari hamwe munsi y’ikibuno nabonye basigaye bakenyerera; aba yatose rwose.Umubonye abona ko yatose kuko aba anashongonoka amazi,yewe imyenda yo hasi yose iba yafashe amazi. Aha niho hibereye abantu benshi,aba bantu barakijijwe ,abantu benshi banabibabonaho yewe n’ibyaha bikorerwa munsi y’urukenyerero ntibashobora kubikora kuko haratose rwose,ariko bagira ikibazo cyo kutizera,biganyira kenshi ndetse iyo bibaye ngombwa bisanga bavuze nabi,hari ubwo babeshya kugira ngo baramuke,aba bakeneye ko marayika yongera akabara indi mikono 1000.
4.Urwego rwa kane aho amazi arengeye,ubaye umugezi
Halleluaaaa,marayika ngo abonye mu rukenyerero bidahagije kuko hari ubwo umuntu yavogera akavamo, bongeraho indi mikono 1000 maze uba umugezi utakwambukishwa amaguru.
agakiza kagomba kuturengera,tukagendamo ariko katujyana aho gashaka,akaba ariko kadutegeka atari twe tugategeka cg tukayobora
Bibiriya yavuze ngo aho uwo mugezi wageze ,habaye impinduka kuko ibinyabuzima byose aho ayo mazi atembera byose byabayeho,amafi araboneka,abarobyi babona akazi,ibyatsi biramera,halleluaaaa imbuto zirera abantu bararya barahaga maze ngo ibibabi byazo biba umuti uvura.
ndagira ngo nkwibutse ko iyo agakiza muri wowe kamaze gushika ibintu birahinduka,ahantu hose hakaba ubuzima,abari abashonji bakabona ibibatunga,aho utuye hakaba impinduka zigaragara,kubwo kwera imbuto ukaba igisubizo ahantu hose.
ndashoje,ndakwifuriza kugira agakiza gashyitse ,kuzuye kazana impinduka ahantu hose,gatuma uba umuti uvura.
Ndagusaba gusengera abagenda bavangavanga mu murimo w’Imana kugira ngo bahinduke rwose nabo agakiza kabiyoborere.
Komeza kuyoborwa n’agakiza.
Umugisha w’Imana ubane nawe.
EV.Dieudonne