Kudakurwa ku ijambo”SIMVUGURUZWA” (Self-will)

KUDAKURWAKWIJAMBO. BITERA UMUNTU KUNANIRWA KUBANA N’ABANDI

Uyu muntu aba ateye kuburyo mu mutima we yibwira ko ibyo atekereza byose ari byo, ibyo yavuze ntawe ugomba kumuvuguruza cyangwa kumwerekera, hariho n’abavuga ko umuryango wabo ariko uteye kuburyo ngo bavuga kandi bakavuga rimwe gusa, icyo gihe rero umuntu uteye atyo abantu bafata ingamba zo kumwihorera n’ushatse kugira icyo amubwira  abandi baramubuza kuko bamubwira ko ari buhereko ahinduka umwanzi.

Bene abo bantu usanga akenshi bemera kugirwa inama ari uko ibintu byamupfanye, noneho agatangira kubaza abantu ngo mbigenze nte kandi atarabikoze mbere.

Bibiliya imuha ishusho imukwiriye mu gitabo cya 1 Samweli 15:23     “ Mudakurwa ku ijambo ameze nk’uramya ibishushanyo na terafimu”  imugaragaza nk’umuntu usenga abadayimoni kuko nta muntu numwe yemera ko amukosora.

Ibyo sibyo Bibiliya yigisha kuko haranditswe ngo “ Mwigishanye, muhugurane muri Zaburi, mu ndirimbo, mu bihimbano by’umwuka”  Abakolosayi 3:16

Kandi ngo “ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha. Abaheburayo 3:12

nzakomeza mbagezaho ibiranga uwo muntu.

Biracyaza

 

Past Kazura