Kubana na Yesu – Pastor Karangwa Alphonse

Kugumana/Kubana na Yesu

Dusome: Yohana 15:1-7


4 Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.


7 Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

Yesu aganira n’Abigishwa be Kandi yitegura kudupfira yababwiye ijambo rikomeye ryuko bakwiye Kuguma muri we nawe akaguma muribo, ko aribwo bazashobora kwera imbuto zikwiriye abihannye, yarabizi ko bagiye guhura na byinshi bizatuma bamuvaho bakamureka, ariko abategeka kutazamuvaho.


Mwene data natwe hari byinshi biza bishaka kudukuri muri Yesu, ibigeragezo intambara , amakuba ibyago n’ibindi byinshi bitugeraho biba bigamije kudukura muri Yesu, Kandi nagirango mbibutse ko gukurikira Yesu bisaba kwikorera umusaraba Kandi iminsi yose maze tukamukurikira, Niko umuririmbyi yavuze ngo Uwaba atinyutse ibyago byose Naze akurikire Umwami Yesu (indir.207).

INDANGAGACIRO 5 Z’IRANGA UMUNTU UGUMANA/ UBANA NA YESU

1: Kwihangana


28 “Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe.
29 Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye,
(Luka 22:28;29)
Kuguma muri Yesu bisaba kwihangana kuko buriya ibigeragezo byose duhura nabyo biba bigamije kudukura muri Yesu.


2: Kwicisha bugufi


Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.
(Abafilipi 2:3)
Umukristo wese uticisha bugufi afitanya isano rya hafi na Satani kuko Satani ikintu cyamunaniye nuguca bugufi, nshuti yange worohe uce bugufi kuko na Yesu Twizeye yicishije bugufi cyane.

3: Urukundo


34 Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.
35 Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”
(Yohana 13:34;35)
Abakristo bikigihe turabeshya ngo dufite Urukundo nyamara ugasanga ntaho dutaniye nabo hanze, kuko abakire bakunda abakire abize barakundana, abakene nabi bakikundanira Kandi nabadakijijwe Niko bakora, Yesu ashaka ko dukundana Urukundo rwa kivandimwe.

4: Kwera imbuto mugihe kitaricyo Kwera imbuto


Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitari igihe cyo kwera kw’imitini.
(Mariko 11:13)


Aha harakomeye cyane, igihe kitaricyo Kwera imbuto nicyagihe nyine kigoye, Urugero uri umugabo ugasanga umugore wawe aryamanye nundi mugabo iwawe, cg umugore agasanga umugabo we aryamanye numukozi wo murugo, wakwifata gute hari nizindi ngero nyinshi, ariko icyo nicyo gihe imbuto zawe zikenewe.

5: Kurya Umubiri n’Amaraso by’Umwami Yesu. Yohana 6:54-56


Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.
(Yohana 6:56)
Iri n’Itegeko ry’Umwami Yesu ko tugomba kubikora tumwibuka, jyewe sinemwranwa n”Abakristo bagira impamvu zidafatika zibabuza kwegera Ameza y’Umwani, ntugasibe Igaburo ryera kuko n’Ingenzi cyane kubakristo babana na Yesu.

Nsoza ndabifuriza Kuguma muri Yesu kuko niwe bwihisho bwacu twihishamwo niwe buhungiro buzima, Kandi twese tugire ziriya ndangagaciro navuzeho.

Imana ibahe umugisha mwinshii mwese bene data
Ndabakundaa.

Rev. KARANGWA Alphonse

Pastor Karangwa Alphonse