YESU ASHIMWE, Bene data, dusangire Ijambo ry’Imana dusanga mu:
• Igitabo cy’Imigani: 21:23: utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, ni we urinda ubugingo bwe amakuba.
• Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana: 14:15-17: “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose, niwe mwuka w’ukuri.
• Urwandiko rw’Abaheburayo: 12:14-15: Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.
Yesu ashimwe Bene Data, Ngewe mugiye kuganira nitwa NDUNGUTSE Emmanuel, ndi Umugabo wubatse mfite umugore n’Abana 5, Ndashima Imana ko yaguye umuryango wanjye! Ndashima Imana ko yangiriye Ubuntu ikampesha Kwiga no muri iri Shuri rya PBS, Nahungukiye ubumenyi bwinshi ku Ijambo ry’Imana, Mpungukira Inshuti zirimo Abanyeshuri twigana n’Abarimu bacu, uyu munsi tukaba Tubanye neza, Imana ihabwe icyubahiro!
Ijambo ry’Imana tugiye gusangira, narihaye Intego nkuru igira iti: “KUBANA GUHESHA UBUGINGO”,
Muri iyi Ntego, harimo amagambo abiri y’Ingenzi, buri ryose ryasobanurwa muburyo bwagutse, haba mubuzima busanzwe cyangwa muburyo bw’Umwuka tugendeye kucyo Bibiliya irivugaho!
1) Ijambo KUBANA iyi nshinga ituruka ku Ijambo “Umubano”. Umubano ubanzirizwa no kumenyana aho mubusanzwe umuntu yiyemeza kubana n’undi binyuze mubucuti, bikavamo kuba Umubyeyi bigatangan’Ubuvandimwe! Hari imvugo ikunzwe gukoreshwa ngo “Kubaho ni Ukubana”
2) Ijambo UBUGINGO, iri jambo bakunda kuryitiranya n’Ijambo “Ubuzima”! Ariko ntibabeshya, nkaba nabisobanura muri ubu buryo: Umubiri ugira Ubuzima, Ubuzima nabwo bukagira Ubugingo, bivuzeko nta Mubiri, nta Buzima, nta buzima kandi nta Bugingo. Inama ni uko twashaka ubugingo tugifite umubiri ufite ubuzima!
Reka tubisesengure byibuze mu Ngingo 4 tugendeye ku magambo Twasomye:
INGIGO Z’ISOMO:
A) Intangiriro ryo Kubana, Ese ugomba Kubana ni nde?
B) Ibintu byangiza n’Ibyubaka Umubano.
C) Umubano w’Abana b’Imana.
D) Kubana Kuzana Ubugingo ni ukuhe!
A. Ingingo ya mbere ivuga“Intangiriro ryo Kubana, n’abagomba Kubana?”, Icyo Bibiliya itubwira mu gitabo cy’Itangiriro mu nkuru zo Kuremwa kw’Isi, aha niho tubona Umubano wa mbere, Igihe Imana yaremaga umuntu mu ishusho yayo (Ariwe ADAMU), ikamutuza muri Eden kugira ngo ategeke ibindi bintu byose Imana yari Imaze kurema! Ntibyatinze Imana ihita imuremera n’umufasha ariwe Eva, Ubwo undi mubano uba uratangiye hagati y’umuntu n’undi.
B. Ingingo ya kabiri, hari ibintu byangiza Umubanohakaba n’Ibindi biwubaka! Igikorwa Nyamukuru cyangiza umubano ni “Ugukora Icyaha” Ikindi gikorwa cyubaka umubano ni “Ugukiranuka” bivuzeko iyo umuntu adakoze Icyaha aba akiranutse, buriya ibintu bibi byose umuntu akora, bifitanye Isano ya hafi n’Icyaha! Kandi Ibintu byiza umuntu akora bifitanye Isano no Gukiranuka! Imana idufashe cyane tubashe gukiranuka! Ariko uziko nta muntu udashaka ko bamugirira neza, kabone we nubwo yaba abizi ko ari mubi mu ngeso!
Umubano wangiritse hagati y’Imana n’Umuntu, umunsi Adam na Eva bakora Icyaha bashutswe n’Inzoka, aha tubonyemo irindi Jambo ryo “Gushukwa”, Eva Iyo Adashukwa ntaba yarakoze Icyaha, Adam nawe ntiyabaye maso ngo yibuke ko ari kurya ku mbuto Imana yari yarababujije! Gukora Icyaha ni ugukora ikibujijwe kandi Iyo Wibagiwe biba byoroshye gushukika, Iyo Utabaye Maso kandi wisanga mubufatanya cyaha, aribyo twisanzemo kugeza uyu munsi, Icyaha cyabaye Uruhererekane!Icyaha kimwe kibyara amashami bigakomeza, Ishyari naryo ryahise ritangira Gahini aba yishe Umuvandimwe we Abeli mbeseamakimbirane aba aravutse! Kugeza n’uyu munsi Ingaruka tugenda tuzibona mu Isi!
Bibiliyamu Isezerano rya Kera mu Mategeko 10 Imana yahaye MOSE ku musozi Sinai ngo ayageze ku bwoko bwayo! Ayo mategeko ari mubice 2 (Bitugaragariza ibyiciro 2 by’umubano), aho Igice kibanza cy’amategeko gishimangira umubano hagati y’Imana n’Abantu, ikindi gice gikurikira kigashimangira Umubano hagati y’Umuntu na mugenzi we.
Tubona ko no mu Isezerano rishya mubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 22: 37, 39 Amategeko 10 ya Mose, Yesu yayahiniye mu mategeko abiri: Aho atubwira ati:” Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.” Akatubwira kandi ngo” Ukunde mugenzi wawe nku’Uko wikunda.”Yesu ubwe yahise abihamya ko muri ayo mategeko abiri, ariho amategeko yose n’Ibyahanuwe bihurira!
Dusoza Iyi ngingo rero, twabona ko Ibyanginje Umubano wacu n’Imana ari Icyaha, ikidufasha kubaka uyu mubano ni Amategeko Imana yaduhaye ngo tuyubahirize, icyakora kuyubahiriza byaratunaniye, Imana itanga igisubizo aricyo kuduha “Yesu Kristo ngo aze aduhuze Nayo binyuze mu rupfu rubi rwo ku musaraba! Umusaraba uhita uhinduka Ibendera ryacu twebwe abakijijwe nkuko umuririmbyi wa 435 yabiririmbye, muri Yesu kristo rero niho dukirizwa icyahakuko muri we niho amategeko yose asohorera, mu nzandiko zimwe Pawulo yanditse avuga ko Twakijijwe kubw’Ubuntu, kuko amategeko byari byarananiranye! Imana ishimwe cyane, ntakindi cyabasha kubaka umubano keretse Agakiza (kandi Agakiza kazanwa no Kwizera Yesu Kristo gusa) Iki nicyo kibasha kubaka Umubano hagati y’Imana natwe ndetse no hagati y’Umuntu na mugenzi we!
C) Ingingo ya gatatu: “Umubano w’Abana b’Imana”:Uyu mubano niwoukeneweKugira ngo tuzabone Ubungingo kuko ariyo Ntego nkuru yazanye Kristo, Icya kabiri no kugira ngo Amahoro aboneke ku Isi! Ntibishoboka ko twagera kumubano w’Abana b’Imana tudafite Agakiza,
Mu gitabo cy’Imigani aho twasomye hatubwiye ngo Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, ni we urinda Ubugingo bwe amakuba! Ese ubwo ntitwahita twibwira ko umuntu ufite ubumuga bwo Kutavuga yamaze kurindirwa ubugingo bwe!! Oya rwose aho twaba twibeshye, Ururimi batubwiye gufata ni Urugingo nk’Izindi kandi rugomba gukora umurimo warwo, ahubwo niba mwakurikiye neza, dusubiye mu Kiganiro cyabereye muri Eden, Inzoka buriya yazanye akarimi keza mugushuka Eva, birangira Icyaha kibaye, amakimbirane aba arinjiye Umugabo n’Umugore basubiranamo, mbese biracika…Erega bitangira ari Byiza! Ariko bisaba kugira amakenga!! Ingingo zacu rero zishoboye gukora ibyiza n’Ibibi, ariko mureke tuzikoreshe ibyiza.
Pawulo yandikira Abefeso mu bice 2: 10 yarababwiye ngo “Kuko turi abo Yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, Iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.”
Ururimi rero narwo rushobora gukorereshwa umurimo mwiza utari Uguteranya no kubiba inzangano aribyo Bizana amakimbirane abyara ibindi byaha, ahubwo rugakoreshwa ruvuga ibyuka Umubano, urugero duhereye kucyo ndikurukoresha mbagezaho Ubutumwa bwiza nibindi Imana izagenda idushoboza kuganira! Iyo ubashije kugenzura Ururimi rwawe mubyo uvuga, uba ufite amahirwe yo kurinda Ubugingo bwawe amakuba! Abantu bakunda gutanga ingero ngo: Abagore barangwa no kuganira cyane ariko ngo mubiganiro byabo hakaba huzuyemo amatiku no kuvuga bagenzi babo babanegura; Abagabo bon go: bakunda kurangwa no kuvuga amagambo make, arimo ibitekerezo byubaka! Ariko iyo batanga izo ngero bajya bibagirwa ko Abagore bakoreshejwe umurimo ukomeye wo kuzana Inkuru y’Agakiza igihe Kristo Yesu yazukaga, ikindi Erega Umugore yatubyariye umukiza! Abagabo nabo mubitekerezo batanga bajya bazanamo nibyo gusenya Umubano amahoro akabura ku Isi, rero yaba umugore cyangwa umugabo, ntawe udashoboye gukora ikibi cyangwa Ikiza! Mureke duharanire kugira Umubano w’Abana b’Imana.
Uyu mubano kugira ngo tuwugereho, mubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana twasomye, Yesu aratubwira ngo: “ Nimunkunda muzitondera Amategeko yanjye, nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose ariwe Mwuka w’Ukuri” Amen! Amen! Kubana neza bisaba Kwizera Imana no kwihanganira mugenzi wawe, kandi Kwizera no Kwihangana byose bisaba imbaraga zidasanzwe, kuko ibyo byombi bigenda bihindagurika bitewe n’Ibihe, ingorane tugenda tunyuramo! Rero Kugira Agakiza ni kimwe no Kuyoborwa n’Umwuka wera nacyo Ikindi, ariko biragendana, aho kimwe kiri nikindi kigomba kuhaba, dore ko Bibiliya ko Abayoborwa n’Umwuka aribo bana b’Imana! Umwuka wera iyo atuyoboye dusanga turi gukora Ibyiza gusa, kandi Ibikorwa byiza nibyo bitsura Umubano mwiza! Imana idufashe cyane!!
D) Ingingo ya nyuma reka turebe Kubana Kuzana Ubugingo!: Mu rwandiko rw’Abaheburayo hatubwiye ngo “Mugire umwete wo Kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.”
Kugira umwete (Hari ijambo ry’ururimi rw’Igifaransa ryinjiye mu rurimi rwacu, aho bakunda kuvuga ngo “kugira Courage”) Mbese ni uguhora ubihugukiye ntabwo ugomba kubyibagirwa ko ugomba kubana n’Abantu bose amahoro. Aha ngaha urumvamo ingeri zose z’abantu, ababi n’abeza. Abo wita babi buriya ni abanzi bawe, abo wita beza bakaba inshuti cg ababyeyi n’abavandimwe, ariko Umuntu wese ni mwiza ntawe kwangwa uhari, ahubwo yagizwe mubi n’Icyaha! Wowe rero wakijijwe ukamenya ububi bw’Icyaha ukaba uhora no mu ntambara zo kukinesha, ugomba kugira umutwaro wo gufasha bene so batarahinduka, abo wita ababi ukaberera imbuto zikwiriye abihannye kugira ngo nabo bibatere Kwihanga!
Ushobora kumbaza uti nabana nte n’Umwicanyi!? Usenge Imana iguhe Ubwenge kandi Ubwenge buri mu byanditswe byera, PAwulo avuga ko Yisanishaga n’abateramakofi kugira ngo abone uko ababwiriza ubutumwa bwiza! Ariko sinkubwiye ngo wisanishe n’umwicanyi, ariko ushobora kumenya ko mugenzi wawe ari umwicanyi, ukagirana nawe ibiganiro by’ubwenge kuburyo umugarura buhoro buhoro, ugamije kumwereka ko nta nyungu Ibirimo,!
Bene so musangiye Kwizera Yesu kristo ntimukwiye kugirana impaka zibasenya, ahubwo mu kwiriye guhugurana mukurikije Ijambo ry’Imana, mukababarirana mugihe mwagiranye amakimbirane, ikindi kandi mukubana neza si ngombwa gukora Icyaha kugira ngo unezeze mu genzi wawe, aho uba ugiye kwica Umubano wawe n’Imana, Kandi Ijambo ryatubwiye ngo Tugire Umwete wo Kwezwa!
Kwezwa rero ni ukubaho ubuzima bwirinda Icyaha ahubwo buharanira amahoro n’Ibyishimo kuko ibyo biri mu mbuto z’Umwuka Wera! Imana ni Iyera kandi izabana n’Abejejwe niyo mpamvu yateguye umushinga ukomeye kuva kera, wo kuduha imbabazi , ibinyjije mu mwana wayo Yesu Kristo! Rero Bene data dusangiye Gucungurwa, tugire Umwete wo Kwezwa no Kubana n’Abantu bose amahoro! Amen?
Dusoza iyi nyigisho, natangiye mbabwira ko nyivugaho gato, uko mpawe kukavuga ejo undi azahabwa kuvuga ibindi, gutyo gutyo! Mureke twese dushake Umubano uduhesha Ubugingo. Umuririmbyi yaravuze ngo: Ntidushobora kwiyungura ibyishimo tutazinutswe Ibyaha! Kandi buriya ndababwiza ukuri, akenshi tubasha kubana neza iyo twishimye! Ngewe bijya bimbaho kenshi, nawe uzabigerageze, iyo ngewe nakoze umwitozo wo kwirinda Icyaha, icyo gihe mba mfite ibyishimo, kandi burya iyo wishimye nibwo ubasha kwera imbuto z’Abana b’Imana!
Ntibishoboka rero ko twagira Umubano Uduhesha ubugingo Tutirinda Ibyaha! Ducunge cyane Ururimi rwacu, turukoreshe tuvuga ibyubaka, kandi Twifuze Umufasha ariwe Mwuka Wera niwe uzatuyobora Uburyo dukwiriye Kwizera Imana, nuburyo dukwiriye Kwihanganira bagenzi bacu, ibyo nibyo bizadushoboza Kubana neza maze tukazaragwa Ubugingo bw’Iteka! Imana ibahe Umugisha kubana nanjye, Amen! SHALOMO SHALOMO!
NDUNGUTSE Emmanuel