Kubahana kw’abashakanye

Abashakanye bubahana, bitanaho no mu gihe hari ibyo batumvikanaho. Hari igitabo cyavuze kiti: “Abashakanye bubahana ntibanga kuva ku izima. Ahubwo baganira ku kibazo cyavutse. Buri wese atega amatwi mugenzi we amwubashye, maze buri wese akagira icyo yigomwa kugira ngo bagere ku mwanzuro bombi bemeranyaho.”—Ten Lessons to Transform Your Marriage.

BIBILIYA IBIVUGAHO IKI? Igira iti: “Urukundo . . . ntirushaka inyungu zarwo.”​—1 Abakorinto 13:4, 5.

Iyo abashakanye batubahana, babwirana amagambo mabi, arimo ibitutsi cyangwa agaragaza agasuzuguro. Abahanga bavuga ko ibyo bigaragaza ko uwo muryango ushobora gusenyuka.

Iyo abashakanye batubahana, babwirana amagambo mabi, arimo ibitutsi cyangwa agaragaza agasuzuguro. Abahanga bavuga ko ibyo bigaragaza ko uwo muryango ushobora gusenyuka.

INAMA TWABAGIRA

 

“Ibyo nkora ni byo bigaragaza ko nubaha umugabo wange kandi ko nifuza ko yishima. Si ko buri gihe biba ari ibintu bihambaye, ahubwo ibintu byoroheje ngenda mvuga cyangwa nkora ni byo bigaragaza ko mwubaha by’ukuri.”—Megan.

Ikibazo si ukumenya niba wubaha cyangwa utubaha; ahubwo ni ukumenya niba uwo mwashakanye abona ko umwubaha.

Bibiliya igira iti: “Mwambare impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana.”​—Abakolosayi 3:12.