Indirimbo 108 nayo harimo amagambo ahamya Kristo neza, uyu muririmbyi naramukunze cyane kuko ibyo yahamije nibyo natwe bidutera gukomera mugihe cyo kugeragezwa kwacu, yarabyivugiye ngo ” njye ndumukristo wo mu mutima muntambara ndasana n’ibyaha mfite umugaba n’umwami Yesu nituba hamwe nzahoro neza ooooh haleluyaaa ndumva ntangiye gufashwa nukuri.
Daniyeli3:16-18
SADURAKA NA MESHAKI NA ABEDENEGO BASUBIZA UMWAMI BATI”NEBUKADINEZARI, NTA MPAMVU ITUMA TUGUSUBIZA IRYO JAMBO.NIBA ARI IBYO, IMANA YACU DUKORERA IBASHA KUDUKIZA MU ITANURA RY’UMURIRO UGURUMANA KANDI IZADUKIZA UKUBOKO KWAWE NYAGASANI.ARIKO NAHO ITADUKIZA,NYAGASANI UMENYE KO TUTARI BUKORER iMANA ZAWE ,HABE NO KURAMYA ICYO GISHUSHANYO CY’IZAHABU WAKOZE.”
Aba basore batubereye icyitegererezo muguhamya ibyo bamenye bamaramaje batareba kubantu ahubwo bahanze amaso ku Mana gusa.
Aba basore babayeho mubuzima buciriritse ibyo abandi binezezagamo bo barabireka bahinduka igitutsi isi yose irabavuga ngo banze kuramya ibigirwamana bya NEBUKADINEZARI.
Abakristo bo muriyi minsi bagushijwe n’amagamb, bagushijwe nuko babavuga Kandi banabavuga ibyubutwari bakoze. ”
Mugirango aba basore ntibabaga baziko babavuga nabi?
Nyamara uri mu Mwuka abikuruye yasanga baratumaga ahubwo Imana yabo yamamara” nshuti nawe abakuvuga ujye ureka bakuvuge kuko mukukuvuga harimo no gutanga amakuru neza ko ufite Imana ukorera Kandi ko udashobora no kuyivaho ukundi.
Aba basore rero babaye abakristo bo mu mutima kuko ntibatinye iterabwoba ry’umwami yewe tunarebye uko bitwaye Banga kwiyandurisha ibyo kurya by’i Bwami nabyo bigaragaza ko Bari abakristo bo mu mutima.
Bwoko bw’Imana rero kuba UMUKRISTO WO mumutima Icyo bidusaba:
Ni uguhangana n’ibyaha Kandi tukanesha
Biradusaba guhora dufite guca bugufi imbere y’Imana; “Dawidi yanezezaga Imana kuko yagiraga umutima umenetse imbere y’Imana yaba yakoze icyaha akibuka no gusaba imbabazi Imana. ”
Ikindi bidusaba, ni ukwemera kwakira ibitubayeho byose tukanyurwa nabyo tutagiye mubyo kwigereranya n’abandi ahubwo tukiyakira mu bigeragezo Imana yemeye ko bitugeraho, ba Daniel nabo babivuze neza ngo ” Imana yacu DUKORERA ibasha kudukiza mu ITANURA RY’UMURIRO UGURUMANA KANDI IZADUKIZA UKUBOKO KWAWE nyagasani.
Ariko naho ITADUKIZA, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.
Twigire kuri aba basore
Natwe Imana IZADUKIZA mubihe by’amakuba yacu Kandi naho itadukiza ikemera ko bitugeraho tuzakomeze tube abakristo bo mu mutima ingororano zirahari.
Turi kurugamba ntabwo turagera Aho satani atarasa imyambi tube abanyabwenge, unaniwe murugendo asabe Yesu imbaraga Kandi turusheho kwihana no ku kurwanya icyaha nibwo Imana izatugirira neza ikaduha n’ubugingo.
Murakoze mwari kumwe na mweneso IRAGUHA ANTOINETTE.
Kwiyanduza ko bigenda birushaho kwiyongera?
Kuvangavanga imico ndetse no kudashikama mubyo twizeye birimo kugamburuza benshi.
Imana ishimwe cyane kubw’iri Jambo
Imana iguhe imigisha
Nibyiza cyaneee komerezaho uzaba Pastor
Uzirinde kuba nkababandi bimitwe.
Imana iguhe umugisha dukwiriye kuba abakristo beza tugahamya neza uwo twizeye
Yesu aba he umugisha dukwiye kuba aba Christo kumanywa (aho abantu batubona) na nijoro aho (aho abantu batatureba )
Imana iguhe umugisha ni ukuri kd itugeze kurwego rwo kurenga ibisa n’ubucancuro imbere y’Imana.