Yohana 1:47 Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati”Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.”
Nagirango nsobanure muri make nifashishije kandi Ijambo ry’Imana ijambo uburiganya.
UBURIGANYA : Uburiganya ni uburyo umuntu ashobora gukoresha (imvugo cg ibikorwa ) agambiriye gukuraho mugenzi we ikintu nta biguzi atanze cg se abitanze akabibona atagombaga kubibona.
Uburiganya rero bwahereye muri Edeni kdi se w’uburiganya ni Satani
Itangiriro 3:1.Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti”Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
Ubu buriganya satani yabukoresheje kuri Adam na Eva akoresheje ururimi abariganya kumvira Imana bakurwa muri Edeni bazanira abantu twese imiruho n’umuvumo w’icyaha.
Aha rero ururimi ni rumwe mu gikoresho gikoreshwa mu buriganya.
Urugero : umuntu akaza ati rwose nguriza 5000 ndaje nyazane kdi abizi neza ko ntaho ayakura
Ukazategereza ko akwishyura ugaheba, ukubura amafaranga yawe ukabura ninshuti yawe.
Bibiliya Yera
Imigani 11:1.Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka, Ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza.
Aha ni igikorwa cyo kuriganya hakoreshejwe ingero cyangwa ibipimo.
Aha twatanga urugero ku bacuruzi banyonga iminzani kugirango bibonere inyungu nyinshi.
Umuntu akaba acuruza amata kuyarangura agakoresha Ijerekani iyo aranguriramo akayishyiramo amazi ashyushye ngo yaguke ariko iyo igatandukana niyo akoresha acuruza
Umunzani akawunyonga niba umuguzi yishyuye ikiro cy’isukari agahabwa inusu n’irobo.
Uburiganya bukorerwa mu nyandiko : aha harimo abigana Signature z’abandi bitewe n’ibyo bifuza kugeraho
Hari abantu bariganya kdi bagatunga ibyangobwa batakoreye babiguze I biguzi cg babeshye.
Ijambo ry’Imana ritwereka abantu benshi bagize uburiganya kandi byabagizeho ingaruka
Ingero ninyinshi
Twavuga UMUHANUZI W’UMUSAZA WARIGANIJE MUGENZI byamuviriyemwo urupfu.
ANANIYA NA SAFIRA bagize uburiganya kw’Isambu yabo birangira bapfuye……..
INGERO NINYINSHI NTIZARANGIRA ARIKO REBA NKIZI:
– Abantu benshi bafite ubutunzi bakuye muburiganya
– Abahanuzi benshi bahanura bariganya
– Abenshi Bariganya Imana mucyacumi biratangaje kandi birababaje ko Umugabo ariganya umugore we, Umubyeyi akariganya Umwana we, Abana bakariganya Ababyeyi babo yooooo munzu y’Imana barariganya abantu bakicarana mumirimo bariganya
Abenshi bari mumyanya bagezemwo kuburiganya
Yoooooo MANA WEEEEE UDUKIZE UBURIGANYA.
Tugarutse kw’Ijambo twasomye aha Yesu yaravuze kuri Natanayeri Umugabo wari umukiranutsi kandi udafite uburiganya ntabwo byari ngombwa ko Yesu abwirwa ibye ahubwo akiri kureee munsi y’Umutini yaramurebega.
Nshuti yange nagirango nkubwire ko aho waba uri hose Yesu arakureba ntagomba kubwirwa ibyawe arakuzi
MBESE UBUHAMYA ARAKUVUGAHO IKI? mbese uri umu JCF udafite uburiganya?
Reka nsoze nkwifuriza kuba umukristo( Umwiraheri) udafite uburiganya mw’izina rya Yesu Amen
Rev. Karangwa Alphonse