Umuririmbyi wa 108 Gushimisha araririmba agezeho ati “JYE NDI umukristo icyo ni ikintu gihumuriza umutima wanjye, kinyibagiza iby’ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami Yesu.”
Kuba umukirisito ni ikintu gikomeye cyane, cyoroshye kukivuga ariko ni ikintu gihera imbere mu mutima.
GUHINDUKA UMWANA W’IMANA.
Yohana ati abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa ubushake bw’umubiri cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.YOHANA1:12-13.
Dufatiye k’urugero rw’umugore wasamye inda hari igihe imutegeka ibyo arya, yambara, uko aryama,… ubukristo nabwo ni inda y’Umwuka wera umuntu asama ikamuha umurongo ngenderwaho kandi adashobora guhindura kubw’ubwenge bwe cyangwa kuko abitegetswe n’undi uwo ariwe wese.
UBUKRISTO BUHINDURA UMUNTU
2Corint 5:17
Umuntu wese iyo ari muri Kristo Yesu ahinduka icyaremwe gishya ibya kera bigashira.
Nawe se mbere wari umunyamanyanga, umuriganya w’umujura, wahindura idini uti nabaye umukristo amanyanga ukajya uyakora mu bwihisho ngo ni ukugira ubwenge ubwo uba warasamye inda y’Umwuka wera ngo ikuzinure kwiba, wasamye inda y’Umwuka wera igutegeka ibyo utari usanzwe ugenderamo cyangwa wahinduye izina gusa?
UBUKRISTO BURABATURA
Rom 8:2
Ubukristo bubatura umuntu ububata bw’ibyo yabagamo bitanezezaga Imana agahinduka imbata y’Imana atari imbata y’ibiriho ibyabayeho n’ibizabaho.
Muyandi magambo ntashobora no guhindukana n’ibihe ngo ni uko ibihe bimeze gutya. Ahubwo uwo yiyemeje kumvira uwo (Imana) Rom 6: 6-22 amutegeka uko agenda, uko avuga (Imana ni discipline iyo ubaye imbata yayo igutoza discipline no mu byo uvuga), ibyo ukora, uko wambara ( Umuntu ntiyababwamo n’Imana ngo imutegeke kwambara urukozasoni cyangwa umwenda umuntu wese yibazaho ngo narangiza ati agakiza kaba mu mutima).
Umwigisha: Florence UMUTONI