Kuba umugisha ni iki?

Gutanga

Itang.12:1.Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. 2.Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. 3.Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”

Abantu bose bashaka umugisha, kumisozi yose y’u Rwanda hahora abantu basenga basaba Imana umugisha, kandi ni ukuri abenshi Imana irawubaha, tujya twumva amashimwe munsengero batubwira aho Imana yabakuye n’aho ibagejeje.

Hari abantu benshi Imana yakuye muri puberi ibaha umugisha rwose, uyu munsi bafite amashimwe akomeye. Twese turi abagabo bo kubihamya, Imana ikura kucyavu ikicazanya n’ibikomangoma, ikura ku irembo ba Morodekayi ikabatambagiza umurwa; ba Mifubosheti b’i Rodebari Imana ijya ibakurayo badafite shinge na rugero ikabaha gusangirira kumeza n’Umwami. Bavandimwe, Imana yacu ni nziza, iratangaje, kdi ntibeshya ibyo yavuze no kubikora irabisohoza.

Ni byiza rwose Imana irasezeranya igasohoza, Imana iha abantu umugisha amashimwe turayumva natwe ubwacu turayafite, turi abagabo bo kubihamya, ariko se nyuma yo guhabwa umugisha bigenda gute? Imana yabwiye Abrahamu ngo nzaguha umugisha kdi nzakugira umugisha, aha muhace akarongo ”Kandi nzakugira umugisha”

Ikibazo Imana ifite rero ni iki: abantu bashaka umugisha ariko ntibashaka kuba umugisha kubandi. Ndagirango nawe uyu munsi utangire ube umugisha kubandi. Mbese ko uhora mubutayu usenga ngo Imana iguhe amafrs, ngo iguhe umugisha, ngo iguhe ubutunzi,…… nimara kubiguha yo icyo izabyungukiramo ni iki?

KUBA UMUGISHA NI IKI?

Iyo Imana iguhaye umugisha iba igutegerejeho ko nawe uzaba umugisha kubandi, iyo iguhaye ubutunzi, iba igutegerejeho gufasha abandi kuva mubukene! iyo igukuye ku irembo nka Mododekayi, iba igutegerejeho ko nawe uzafasha abandi kuva ku irembo.

Iyo igukuye irodebari kwa Makiri nka Mifibosheti ikaguha gusangira kumeza n’Umwami, iba igutegerejeho ko nawe uzafasha abo wasize mubibazo wahozemo kuva muri ibyo bibazo.

Muze dusabe Imana umugisha ariko natwe dufite imigambi yo kubera abandi umugisha. Mbese bimaze iki guhora dushima Imana ngo yadukuye kucyavu, ngo yadukuye ku irembo idutambagiza umurwa,……. kdi abaturanyi bacu inzara igiye kubica? Imana ntago itanga umugisha w’ubusa gusa, iguha umugisha igutegerejeho kubera abandi umugisha.

Usanga umuntu ashima Imana mu rusengero, ngo njyewe nari mayibobo none ubu ngenda muri prado, ubu mfite amazu mumugi wa kigali n’ayandi nkodesha,….. ukabona abantu barasimbutse bagiye mu Mwuka, ariko Imana yo aho iri igashavura! kubera iki? arimo kuvuga ibyo kdi abaturanyi be bashonje ntacyo bimubwiye..!

Kuba umugisha ntibisaba ko uba ufite ibya mirenge, Imana ishaka ko uba umugisha muri bike yaguhaye ntakindi. Kandi nuba umugisha muri bike Imana yaguhaye, bizayikora kumutima biyitere kuguha umugisha mwinshi uruta byabindi byose uhora usengera.

Imana ibahe umugisha kandi ibahindure umugisha, mu izina rya Yesu Kristo, Ameen!

 

Umwigisha: Jean Paul MUNYESHYAKA