KUBA MU GAKIZA NEZA TUDAKEBAKEBA – MUNYENTWARI JEAN DE DIEU9

Dusome ijamno ry Imana.


2Abami 22.1-2: Yosiya yimye ingoma amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n umwe ari ku ngoma ari i Yerusaremu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w i Bosikati. Ariko we akorabibishimwa imbere y Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose nyiyakebakeba.
Yoh. 14.6: Yesu aramubwira ati: ni jye nzira ukuri n ubugingo, ntawujya kwa Data ntamujyanye.


Iyi ntego igabanijemo ingingo 3

  1. KUBA MU GAKIZA UDAKEBAKEBA BITERA IMBARAGA ZO KUBAHA IMANA
  2. KUBA MU GAKIZA UDAKEBAKEBA BITERA UMWETE WO GUKORERA IMANA
  3. BIHESHA NYIRA BYO UMUGISHA BIKAMURINDA AMAKUBA.
    Ijambo ry Imana ritwereka uburyo uyu mwami Yosiya yagendanye n Imana agakora ibishimwa nayo mu minsi ye yayoboye, kdi yari asimbuye abami benshi bari baragomeye Imana. We rero akurikiza ingeso za sekuruza Dawidi zose.
  4. Kuba mu gakiza nez udakebakeba bitera kubaha Imana. Nabyo birimo ingingo 3
    a) Yosiya yasanishije inzu y Uwiteka nk ikimenyetso cyo kuyubaha no kubaha inzu yayo
    b) Guca bugufi kwe mu guhe bamusomeraga igitabo cy amategeko batoraguye mu nzu y
    UWITEKA bayisana
    c) Kugisha Uwiteka inama mu gihe yari ayobewe icyo yakora kubw ibyago byendaga gutera igihugu
  5. Kuba mu gakiza nudakebakeba bitera umwete wo gukorera Imana
    Uyu mwami yakoze ibintu bikomeye:yasohoye mu nzu y Uwiteka nibintu byose byaremewe bayari na ashera, asenya ibihirwamana byose byari mu nzu y Imana, arabitwika, akurajo ibishushanyo byose, asenya amazu y abatinganyi yari mu nzu y Uwiteka, yica abatambyi b ibigirwamana yangiza n ingoro zabyo zose, hanyuma ategeka abirirayeri kwiyeza, gusenga Imana no kuziririza Pasika yari imaze imyaka myinshi itizihizwa.
    Yakoze umurimo ukomeye kuko yanambye ku Mana adakebakeba, nayo iramushyigikira.
  6. Kuba mu gakiza udakebakeba bihesha nyirabyo umugisha nikamurinda amakuba
    Niko byagenze, byatumye Umwami Yosiya agirira umugisha ku Mana, imuhamiriza ko ntawamubanjirije nta nuzamuheruka uzahwana nawe. Kdi ko azaruhukira mu mahoro atazabona amakuba azatera igihugu.

Mu gusoza, Yesu yabwiye abantu ko ariwe Nzira, Ukuri n Ubugingo. Nituguma mu gakiza neza tuzaguma muri Yesu we Nzira, we Ukuri kdi we Bugingo buhoraho.
Ndabifuriza kuguma mu gakiza neza nta kuvanga ibyaha n umurimo w Imana, tuyoborwa n Umwuka wera, kdi twera imbuto zikwiriye abihannye.


Dukwiye kuguma muri Yesu kugeza igihe azagarukira kutujyana ajo yaduteguriye.
Imana ibahe umugisha.


Dusenge: Mana Data, duhe kuguma mu gakiza kawe iteka ryose tudakebakeba, mu Izina rya Yesu Kristo, Amen