Amagambo tuvuga ashobora kuzana umugisha cyangwa ibibazo.
Imig18:21: ururimi ni rwo rwica, kandi ni rwo rukiza, abarukunda bazatungwa ni icyo ruzana
Ese kuki tutiga kuvuga ibyiza gusa byaba mu bihe byiza cyangwa mu bigeragezo? Erega aha niho hari ipfundo ry’uko uzabaho❗.
Ntawudahura n’ibigoye, ariko uko witwara muribyo n’ibyo wiyaturaho muri icyo gihe n’ibyo byerekana kure uzagera.
Umva Umuntu wisobanukiwe uko avuga:
Zab145:21 akanwa kanjye kazavuga ISHIMWE ry’Uwiteka, abafite umubiri bose bajye BAHIMBAZA izina rye ryera ITEKA RYOSE
Twibere abavuga ibyiza, tureke guhora duca abandi intege, Cg natwe twivugaho amagambo yurucantege tuganya, kuko URURIMI RURICA KANDI RUGAKIZA, Ni igishoro kidahomba kandi kivamo ibihaza inda byiza cg bibi bitewe nuko rukoreshejwe!
Imig 18:20
Ururimi rwiza ni rwo RUHAZA inda y’umuntu,Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha GUHAGA .
Twahawe akanwa ngo turirimbire Imana, tureme umutima abaremerewe, dutange icyizere mu byo tuvuga,twature ibyiza dushaka kubona ku buzima bwacu, ubw’abacu, …..
Tukiri kw’isi ibibazo bizahoraho, ariko nta na rimwe igisubizo kiboneka mu maganya no kwitotomba cg kwiganyira!
Ariko amagambo Y’AMANJWE atari ay’Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha 2Tim2:16
Uyu munsi urebe abantu byibuze batatu ubwira amagambo,y’umumaro,abakomeza,Abaturaho ibyiza,agarura ikizere cy’ejo kandi Atanga ubuzima uraba ubibye kandi uzasarura.
Ezayi 40:1
“Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga.
Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga IRYIZA ryose ryo GUKOMEZA abandi, kugira ngo RIHESHE ABARYUMVISE UMUGISHA.Efes4:29
Nubwo woroheje ubitse amasezerano akomeye
Pastor viva/ POWER OF CHANGE MINISTRIES