Itorero riri gusubira inyuma cyane ,ubu haje amadini y’inzaduka ayobya, rimaze kujya muntege nke, turi gutakaza ubuzima bw’Umwuka ( Mat 24:10-12) ( 2 Tes 2:9).
Abantu bari kwiringira ibinyoma; abahanuzi b’ibinyoma baragwiriye ndetse bamwe bavugwa kurusha Kristo.
Kubera kwiruka ku bitangaza ibitangaza abantu bataye kwizera nyakuri ( Mariko 13:22).
Ubu hariho umwiryane mu bashumba b’itorero, amacakubiri, kurobanura ku butoni, inzangano n’akagambane.
Abantu barapfa icyubahiro n’imitungo.
- b) IMYITWARIRE
Abantu bamaze kwitandukanya n’amategeko y’ijambo ry’Imana bararyihakane pe, kuburyo ikitaweho ari
uburenganzira bw’ibyifuzo byabo: ubutinganyi buri kwemerwa, gukuramo inda byahawe imbaraga ngo byemerwe ariko ibi bizatera akaga itorero (Rom 2:21-24).
Imiryango izasenyuka abantu babe mu gahinda gakabije kubera kuyobywa n’amarangamutima yabo, banga kumva ukuri buri wese agakora ibyo
yishakiye (2Tim 4:3-4).
Abantu twasenganaga bamaze kugwa bava mu bandi ahubwo barimo gutegurira urubuga antikristu ndetse byamaze kugaragara hose ( 1 Yoh 2:18-19)
Muri iki gihe ibihugu birahanganye, amahoro yavuye mu isi kuko yuzuye intambara zikomeye, ubugome bwaragwiriye abantu baricana, nanubu ibikomere byanze gukira.
Hirya no hino ku isi, hari urusaku rw’impuha z’intambara, imitwe y’iterabwoba, ibasasu by’ubumara, abantu barahungabanye, ububabare ni bwose, umuntu ntagitinya kwica mugenzi we ( Ibyahishuwe 6:3-4; Yesaya 19:2)
Abandi barimo biyobora uko babyumva, binezeza bavuga bati nta ntambara ihari ntanizabaho turi amahoro, nitwe twibeshejeho iyo Mana nishaka irorere.
Ubu Hadutse ibyorezo bikomeye abaganga bananiwe za ebola,inzara n’imyuzure ,imitingito, inkuba zirica abantu, mbese biteye ubwoba ubuyobozi bwashobewe( Luka 21:11).
Isi irimo ibyica birimo n’inzara, indwara z,amayoberane, n’ibyorezo, abantu birimo kwiheba bakaniyahura ( ibyah 6:8)
Dore za ruswa zuzuye mu butegetsi no mu buyobozi yewe no mumatorero ntihatangwa.
Ukurikije ibyo twanyuzemo n’ibyo tunyuramo, nta byiringiro, nta cyizere, nta mutekano, nta mahoro,
nta n’ubutunzi burambye.
Muri make nta mubiri muzima, nta Mwuka nta Bugingo.
Kubera gusenyuka ku isi nawe ukaba uyirimo bishobora kuba byarakugizeho ingaruka ukabura abantu, ukisanga wavutse mu buryo buteguhesha ishema, washatse nabi, urubyaro rwarakunaniye, amahirwe yaragucitse, uhorana ibyago n’agahinda, wuzuye ibikomere imbere n’inyuma, urahigwa bukware urengana, akazi kawe kari mu manegeka, ubukene n’ubushomeri burakwishe, amahirwe yakunyuze mu myanya y’intoki, nta we ukurengera urahari.
Ariko ngufitiye inkuru y’Ihumure. Uwiteka aravuga ati nzongera kukubaka!
Uwiteka ni murinzi wawe wo kwizerwa. Azaguhaza uburame. Humura ni we mucunguzi wawe.
Azagusimbutsa imitego watezwe. Icyorezo ntikizakugeraho. Azakugarurira amagara yawe yagiye.
Halleluya! Wowe ba maso kd wirinde.
Imana yacu irihagije. Ntishobora kureka umukiranutsi. Yuzuye
Ubuntu n’ibambe kd ibabarira byose. Yereke aho waguye, ni cyo Yesu yaziye, kubyutsa abantu agahembura abananiwe.
Imana yacu ikamya inyanja, ikamanura inyenyeri ku ijuru. Ibasha guhagarika
izuba. Iyi Mana ijya ishingura imisozi bitunguranye ikayubika.
Ni Imana ibesha mu mazu abatagira aho baba. Iragaburira, yishura amashuri, itanga ababyeyi, irazura, izi guhoza abarira ikabuzuza ibitwenge.
Muri yo harimo imbaraza zibohora, zigakiza indwara, zikirukana ubukene, zigakiza ibyaha, zigatanga ubugingo, zigakiza ibikomere byo mu mutima.
Bruce Kayitare
Umwigisha Janvier uhabwe umugisha mwinshi kdi Imana idukomereze Itorero
Imana itwongere imbaraga
Imana iguhe umugisha ikomeze kukwagurira imbago