Kigali: Rabagirana Worship Festival, igitaramo gikomeye kizatangirwamo ubutumwa ku banyempano

Rabagirana Worship Festival ni igitaramo gikomeye  cyateguwe na Christian Communication, kikazaba tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda za nimugoroba kuri Kigali Serena Hotel.

Ni igitaramo kigamije  kwibutsa abanyempano ko bidahagije kuba ufite impano cyangwa ufite imirimo myinshi  ukorera Imana, ahubwo ko ukwiye kongeraho imbuto. Gifite intego iboneka mu Abafilipi 4:17

”Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe”.

Biteganijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’abanyempano batandukanye ndetse n’amatsinda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.Mu kiganiro n’itangazamakuru,Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima batekereza kuri iki gitaramo.Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w’abaririmbyi.

Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w’iki gitaramo .Yagize ati:”Abanyempano  n’abandi bose bafite icyo bakorera Imana binyuze mu mpano bakwiye gutekereza kuri iyi nsangamatsiko .Imana ntabwo ishaka imirimo myinshi twirirwa tuvuga ko tuyikorera ahubwo ikeneye ko dusa n’ibyo dukora,tuzaba rero turikugendera muri ubwo butumwa  nkuko Imana yabudushyize ku mutima”.

Peace Nicodeme Nzahoyankuye avuga ko iyi Festival izajya iba buri mwaka  kandi bizera ko ibyateguwe bizahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo. Iki gitaramo kandi nicyo cya mbere kibanjirije ibindi bizaba mu myaka izakurikira.

Insanganyamatsiko z’ibi bitaramo zo zizajya zihinduka bitewe n’ubutumwa Imana izajya iha abaritegura uko umwaka utashye.Si kenshi mu Rwanda haba festival zo kuramya no guhimbaza Imana kuko iyi ari iya kabiri nyuma y’iyitwa Himbaza Festival nayo yigeze kuba mu Rwanda.Abahanzi bategerejwe ari benshi muri iki gitaramo bityo bakazajya hanze mu minsi ya vuba.