‘Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe nabo ubwo Yesu yazaga.’ (Yohana 20:24).
Ku mugoroba w’umunsi Umwami Yesu Kristu yazukiyeho, abigishwa be bari hamwe. Bari bakinze inzugi kubera ubwoba. Batinyaga abategetsi bari barabambye Umwami wabo. Umutekano wabo ntiwari wizewe. Mu buryo butunguranye Umwami Yesu yarababonekeye, abahagarara hagati.
Yari azi ko buzuye ubwoba mu mitima yabo, ni nayo mpamvu amagambo ya mbere yababwiye yagize ati, ‘Amahoro abe muri mwe’ (Luka 20:19). Yanaberetse ibiganza bye bituma basobanukirwa neza ko ari we koko. ‘Abigishwa babonye Umwami baranezerwa.’ (Luka 20:20). Amaze kubifuriza amahoro, yanabatumye uko Imana yari yaramutumye.
Wari umugoroba udasanzwe kuri bo kuko bari bongeye kubona Yesu abari hagati. Ariko Toma ntiyari ahari ngo na we asangire na bagenzi be kuri uwo munezero. Ikintu cyatumye atagaragara mu bandi ntabwo kivugwa. Gusa ikizwi ni uko atari ahari. Ntiyabonye kuri Yesu wari umaze kuzuka kandi ntiyanumvise ku magambo yabwiye bagenzi be. Ntiyashoboye kugira umunezero abandi bagize igihe bari babonye Umwami. Ibi byamuviriyemo kutizera ndetse no gushidikanya mu mutima we.
Yesu ubwe ni we wavuze ati, “Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” (Matayo 18:20). Iyo akwihishuriye; ukamugira mu buzima bwawe, ugira amahoro n’umunezero bidasanzwe.
Toma na we yaje kuzura ibyishimo n’amahoro, ubwo na we ubwe yiboneraga Umwami Yesu. Ese wowe, ntuzashaka guhura n’Umwami Yesu kugira ngo ayo mahoro atahe mu mutima wawe? Izere igitambo cye cyo ku musaraba, ubundi uruhuke.