“Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora!”
2Abakorinto1;10
Imana yabanye nawe mu byago n’amakuba, mubigeragezo by’iyi si, none uyu munsi ukaba ukiriho; hari benshi bagiye, hari benshi bifuza kumera nkuko ubu umeze, hari abo mwahuriye mu bibazo runaka ntibaharenga, ariko dore wowe urakomeye, hari benshi mwarwaye indwara imwe, irabahitana ariko wowe urasigara, dore uracyahari kandi Imana iracyagufiteho umugambi!
Nshuti yanjye menya ko Imana yabanye nawe cya gihe (Ni wowe uzi aho mwahuriye, yewe niba wumva ntanaho menya ko nuwo mwuka uhumeka ariyo yawuguhaye) na nuyu munsi rero iracyahari, iracyakomeje kukurinda, kandi nta nubwo izagutererana, ahubwo izakomeza kugutabara mu izina rya Yesu.
Ev. SAFARI Emmanuel