Iyo Imana itaravuga ‘Oya’ ntabwo dukwiye kwiheba

Gutabarwa kwacu kubonerwa mu izina ry’Uwiteka, Waremye ijuru n’isi. (Zaburi 124:8)
Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi. (Zaburi 121:2)

Hatabarwa uwashobewe, wabuze umurengera, wihebye, Wagerageje izindi nzira zosee agaheba mbese Ugeze ku munota wa nyuma. Akenshi rero iyo nta bikomeye nk’ibi urageramo cyangwa ngo wumve uwashobewe nk’uku ntubasha kumva imbaraga z’umutabazi, ariko iyo washatse aho wakura ukurengera ugaheba, inshuti zikananirwa, ubushobozi bukananirwa nibwo ubasha kubyumva, kuko Nyuma y’aho Uwiteka we ntananirwa.

Uyu mwanya nje kongera kubibutsa ngo Nta handi twakura gutabarwa kuzuye uretse ku Uwiteka Uwiteka Imana yo mu ijuru yo Ishobora byose, Iyi mana yagiye iturengera kenshi tugeze habi, nzi benshi yahaye ubuzima batari bafite ibyiringiro, igikomeye mfite ibihamya by’abari ibivume, ibihararumbu n’ibicibwa kubera ingeso mbi bari barananiranye, Imana ibagira ibyaremwe bishya.

Nsubiremo ko Uwiteka Imana ishobora byose kandi niyo igira ubutabazi bwose ducyeneye. Ibyo wibaza byose ko bidashoboka irabishobora, Nta ndwara Imana idakiza, nta kibazo itakemura Ntaho itakura Umuntu, n’ubwo yatinda ntibivuze ko inaniwe kwihuta, Iravuga bikaba ariko ni Imana ibasha guceceka atari uko yananiwe kuvuga , Ahubwo ari uko ibishatse..

Ndasenga ninginga ngo Uyu munsi yongere ikwiyereke, Iyakuye amazi mu rutare mu butayu niyo Mana igaburira abakene uzi , Imana yakamije inyanja Abana bayo bagatambuka niyo Ibasha guca inzira aho wabonaga ko inzira zifunze, Nawe rero ifite igisubizo cyawe, Satani ntakwihebeshe Tumbira Imana yawe izakwiyereka.

Ushobora kwibaza ngo Ese ko mbona byarangiye, ndetse Hari ibyamaze kwanzurwa ku Mana hari icyahinduka ? YEGO Iyo Imana itaravuga Oya ntabwo dukwiye kwiheba, n’aho baba bamaze gucukura imva abantu babona ko umwuka washize Iyo Imana ivuze ngo Baho imva zirasibama.

Gerageza uzamure kwizera ufite, wiyibwira ko yananiwe ahubwo Yiringire kuko iragukunda, wiyihitiramo inzira izanyuramo igutabara ahubwo yihe umwanya wayo wicecekere urabona ukuboko kwayo mu izina rya Yesu Amin. MURAKOZE

Umwigisha:  Ernest Rutagungira