Iyo Imana ije kugira icyo ikora iwawe ntikenera uyifasha
Yh 5:6-8
[6]Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?”
[7]Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.”
[8]Yesu aramubwira ati “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.”
Nshuti Ijambo ryabwiye Abiraheli ngo igihe mumaze muzenguruka kuri uyu musozi kirahagije,no kuri wowe kura amaso ku bantu, icyo umaze mu bigeragezo,mu bushomeri,mu burwayi,mu ntambara……. kirahagije.Akiza ya mpumyi barabazanyije bati si we twahoraga tubona asabiriza?Ariko iyo igize icyo ikora abantu bahindura amagambo
Mugire umunsi mwiza
Ndabakunda