IYO AHAGEZE BIRAHINDUKA.Ev Ndayisenga Esron
Yh 9:1-3,9-10
[1]Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi.
[2]Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”
[3]Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.
[9]Bamwe bati “Ni we.”Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.”Na we arabasubiza ati “Ni jye.”
[10]Baramubaza bati “Mbese wahumutse ute?”
Nshuti bakundwa,mumeze neza.Ndagira ngo tuganire gato kuri iri jambo mumfashe gusubiza ibi bibazo.
1.Kuki aba bantu bihutiye gutekereza ko uyu muntu ibyago byamugezeho byatewe no gucumura?
2.Kuki batishimiye ko yahumutse ahubwo bakamubaza uburyo yahumutse?
Ni ko abantu bateye akenshi batekereza ko amakuba n’ibyago wahuye na byo byatewe n’ibyaha.Na Yobu umugore n’inshuti bamubwiye ko icyamuteye biriya byose ari ibyaha.
Ndabamenyesha ko naza kugutabara abantu bazahindura amagambo wowe shikama ibindi Imana ibyibereyemo.
Yesu abahe umugisha