Iyi nzira y’agakiza ni urugamba rudatuza – Ndayisenga Esron

Murabaza muti turarwana na nde?
Turwana n’abanzi batatu:
Umubiri:Uyu mubiri ushaka ibyo Umwuka yanga n’Umwuka na wo ugashaka ibyo umubiri udashaka

Isi:Iyo tuvuze isi,si ubutaka gusa ni ibiyigize byinshi biradukurura.

Satani :uyu we ngo agenda nk’intare yivuga ishaka uwo iconshomera ariko yaratsinzwe Yesu yamumazemo imbaraga ariko aracyarashya imigeri

Reka dusome
1 Ingoma 5:20
[20]Bakirwana na bo baratabarwa, Abahagari n’abari kumwe na bo bose batangwa mu maboko y’Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase, kuko batakambiye Imana muri iyo ntambara, ikemera guhendahendwa kuko bayiringiye.

Nta gihe dufite cyo gutakaza mu byacu.
Hasi aha turabona uburyo bubatse inkike ariko bubaka banarwana nta kujenjeka.

Neh 4:11-13
[11]Abubakaga inkike n’abikoreraga n’ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y’intambara,

[12]n’abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo, n’uwavuzaga ikondera yabaga ari iruhande rwanjye.

[13]Maze mbwira imfura n’abatware n’abandi bantu nti “Umurimo urakomeye, urakorwa hagari kandi natwe twiciye amashinga ku nkike, umuntu ari kure ya mugenzi we.

1 Kor 9:24-26
[24]Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.

[25]Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.

[26]Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha.

Zimwe mu ntwaro zizadufasha muri uru rugamba ni
-Ukwizera Imana:Ba basore baravuze ngo Imana yacu twizeye ibasha kudukiza.

-Kwihangana ntiducike intege

-Kwirinda muri byose

-Kumenya no gushyira mu bikorwa ibyanditswe :Mukuru wacu umwe ni we wagize ati nabikiye Ijambo mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho

Nsoza reka nsoreze kuri iri Jambo rizatubera ibyirato
2 Tim 4:6-8
[6]Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.

[7]Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.
[8]Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

Nabifuriza kurwana intambara nziza kd tumenye urugamba turiho.

Imana ibahe Umugisha