Iyagusezeranyije umugisha izawuguha nta kabuza – Ev. Esron Ndayisenga

Iyagusezeranyije umugisha izawuguha nta kabuza


Kuv 23:25,27,30
[25]Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.

[27]“Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.

[30]Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihugu.

Kubara24:9
[9]Bwarabunze buryama nk’intare y’ingabo,Nk’intare y’ingore, bwavumburwa na nde?Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe,Uzakuvuma wese avumwe.”

Uzashaka kwitambika icyo Imana yakuvuzeho wese,Yo ubwayo izamwiyerekera ko ari yo yavuze wowe icyawe ni ugukomeza kuyirindira nubwo wabona ugeze kure gute Umugisha wandikiwe nta kizawukuvana mu biganza

Mukomeze mugire umunsi mwiza wuzuyemo umugisha w’Imana

Ev. Esron Ndayisenga