Waba ukora akazi gasaba ubwenge, agasaba imbaraga cyangwa byombi, jya uzirikana ko “umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu” (Imigani 14:23). Izo nyungu ni izihe? Iya mbere ni uko bidufasha kubona ibidutunga. Ni iby’ukuri ko Imana isezeranya abayisenga by’ukuri ko izabaha ibyo bakeneye (Matayo 6:31, 32). Ariko nanone, iba yiteze ko dushyiraho akacu tugashakisha ibidutunga tutanduranyije.—2 Abatesalonike 3:10.
Bityo rero, tugomba kumva ko ari ngombwa gukora kugira ngo tubone ibidutunga kandi dusohoze neza inshingano zacu. Joshua w’imyaka 25 yaravuze ati “burya iyo ushobora kwitunga, uba warageze ku kintu gifatika. Intego y’akazi ni ukugufasha kugura ibyo ukenera.”
Uretse n’ibyo, gukorana umwete biguhesha agaciro. N’ubundi kandi, gukorana umwete bisaba imbaraga. Iyo dukoze uko dushoboye tukizirika ku kazi kacu, nubwo kaba katurambira cyangwa kavunanye, twumva tunyuzwe kuko tuba tuzi ko twageze ku kintu gikomeye cyane. Tuba tunesheje icyifuzo tugira cyo kubaho tutivuna (Imigani 26:14). Nguko uko akazi gatuma umuntu yumva anyuzwe rwose.