Itorero rya Lawodikiya ni ryo torero rya karindwi mu matorero yandikiwe mu buryo bw’ubuhanuzi rigereranywa n’Itorero ryo mu gihe cya nyuma mu mateka y’Itorero rya Kristo. Igihe Bibiliya yita iminsi y’imperuka.: Rev. MUGIRANEZA
Uru rwandiko rutwereka neza ibiri kuba mu gihe cya none tugezemo.
Lawodikiya bivuga urubanza rw’abantu (jugement du Peuple).
Lawodikiya ni hafi y’umujyi wa Denizili y’ubu. Yesu awandikira icyo gihe wari Umujyi ukize cyane harimo amabanki, amashuri y’ubuvuzi n’inganda z’imyenda.
Umujyi wa Lawodikiya:
Nkuko twabibonye wari Umujyi ukize. Washinzwe na Antiochius II awitirira umugore we witwaga Lawodikiya ni hepfo ya Filadeifiya ho 65Km.
Bagiraga imiti ivura amaso bayitaga (collyre phrygienne).
Umujyi wa Lawodikiya wabagamo abanyemari b’Abayuda n’Abasiriya bari barashoyeyo imari nyinshi.
Muri uyu mujyi hanyuragamo umugezi uvuye mu isoko yaho bita Hierapolis hari muri 6 km uvuye mu mujyi. Iyo soko yari ifite amazi yamashyuza ariko yageraga mu mujyi yabaye akazuyazi abantu badashobora kuyanywa. Ntiyari akonje cg abize!!!
Ibi bibaho no mu Itorero aho usanga umuntu atari umukristo umaramaje ntabe ni umunyabyaha wijanditse mu isi. Uyu aba ari mubi cyane niyo mpamvu Yesu amukanga kugira ngo yihane kuko atihannye yakora ibintu bibi cyane. (3:15-16).
Uyu mujyi wa Lawodikiya wabayemo umutingito mu mwaka wa 60 A. D. ibintu byinshi birangirika.
Icyo gihe ubwami bw’i Roma bwohereje inkunga y’amafranga barayanga kuko bavugaga ko ari abakire kandi ibintu byose bwamaze kwangirika (3:17).
Birababaje.
Umuntu ashobora gukomeza gukora imirimo y’Imana kandi yarahuye n’ umutingito wa Satani ubutunzi muriwe bw’Umwuka bwarangiritse ariko agakomeza kwihagararaho akihisha mubikorwa by’Imana.