Ntacyo Yesu arishimira. Ahubwo aribwirako ko agiye kuriruka. Rev MUGIRANEZA
Arisaba kugura umuti wo gusiga ku maso bagomba kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza, (Matayo 6:22,23) Ibi bizanwa nuko Umwuka wera amurikiye umuntu akamenya gutandukanya ibyera n’ibitera (Abefeso 1:18)
Kugura izahabu kugira ngo ribashe gutunga,
Imyenda yo kwambara.
Ikindi nuko arisaba kwihana (3:18-20).
Nyuma yuko Yesu arigaya aribwira icyo rigomba gukora.
Yesu araribwira ko kubacyaha ari urukundo abakunda (3:19).
Mu buryo bw’ubuhanuzi twabonye ko Itorero rya Lawodikiya, rigereranwa ni iki gihe turimo aho ubona ko Itorero muri rusange rikize kuko amatorero atandukanye Ubu afite amaradiyo yayo, amateleviziyo, ivugabutumwa rirakwizwa hose kuri internet,
Mu isi ubu hariho insengero zigezweho n’ibikoresho by’ivugabutumwa bihambaye.
Nubwo bimeze gutyo mu buryo bw’Umwuka Itorero rirakennye kuko ry’ugarijwe nibibyambika ubusa aribyo:
Ubutinganyi, gufatakungufu abana bato rimwe na rimwe bigakorwa ni abihaye Imana; gukuramo inda, gutandukana kwa bashakanye, ubujura, ubusambanyi bw’indenga kamere, n’ibindi byinshi bigaragaza ko Imana ivugwa kumunwa gusa.