Itara ry’Uwiteka riracyamurikira itorero:Pastor NDAMAYIZE MATAYO

Abantu basubire inyuma cyangwa bakorere Imana bashyizeho umwete ariko Imana yo iracyamurikira itorero ryayo:Pastor NDAMAYIZE MATAYO

Nubwo abantu barwanya Ijambo ry’Imana abagwa bakagwa ariko nta kabuza itara ry’Uwiteka riracyamurika kandi uko byagenda kose Imana ibereye maso itorero ryayo.

Abantu hari igihe bibeshya ariko umuntu angana n’imitekerereze ye kandi imitekerereze y’umuntu ni mike, isi izagushakisha n’ijuru rigushakishe ariko numenya ibyo Imana yaguhamagariye uzamenya ko itara ryayo rikuriho maze ukore ibihwanye n’ibyera.

Ijuru ntirishobora kukumurikira utabigizemo uruhare kuko Imana iragushakaho umusaruro ariko birasaba ko ubigiramo uruhare kuko Imana ntiyagukoresha utabishaka birasaba ko uyemerera ukavuga uti ndemeye nkoresha iby’ubushake bwawe Mana.

Niba uri kwigaragura mu byaha urumuri n’umucyo w’Imana ntabwo uzakugeraho.

Imana iracyamurikira abantu bayo,itara ryayo ntirirazima, ahubwo ikibazo si Imana ahubwo ikibazo ni icyacu twe tudatekereza cyane.

Umwigisha:Pastor NDAMAYIZE MATAYO