Abalewi 6:19-23
19.
Umutambyi ugitambiye ibyaha akirye, kirirwe ahantu hera ari ho mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro.
20.
Uzakora ku nyama zacyo wese azabe ari uwera, nihagira amaraso yacyo atarukira ku mwambaro wose, ujye umesera ahantu hera uwatarukiweho na yo.
21.
Kandi nigitekwa mu nkono y’ibumba bayimene, nigitekwa mu nkono y’umuringa bayihanagure bayoze.
22.
Umutambyi w’umugabo wese yakiryaho, ni icyera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
23.
Kandi igitambo gitambiwe ibyaha cyose bazendaho amaraso, bakayazanira mu ihema ry’ibonaniro guhongerwa Ahera, ntikikaribwe ahubwo kijye cyoswa.’
Abalewi 7:1-17
1.
“Iri ni itegeko ry’igitambo gikuraho urubanza, ni icyera cyane.
2.
Aho babīkīrira igitambo cyoswa abe ari ho babīkīrira igitambo gikuraho urubanza, amaraso yacyo umutambyi ajye ayamisha impande zose z’igicaniro.
3.
Kandi atambe urugimbu rwacyo rwose, atambe umurizo, n’uruta rutwikira amara,
4.
n’impyiko zombi, n’urugimbu rwo kuri zo rufatanye n’urukiryi, n’umwijima w’ityazo, awukurane n’impyiko.
5.
Umutambyi abyosereze ku gicaniro, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro. Icyo ni igitambo gikuraho urubanza.
6.
Umutambyi w’umugabo wese yakiryaho, kijye kirirwa ahantu hera, ni icyera cyane.
7.
“Uko biri ku gitambo gitambirwa ibyaha ni ko biri no kugikuraho urubanza, itegeko ryabyo ni rimwe: umutambyi ubihonga abe ari we biba umwanya we.
8.
Kandi umutambyi utambiriye umuntu igitambo cyoswa, abe ari we ujyana uruhu rw’igitambo atambye.
9.
Kandi ituro ry’ifu ryose ryokerejwe mu cyokezo cy’imitsima, n’irikarangishijwe amavuta, n’irikaranze ubukuzagara, azabe ay’umutambyi uyatuje.
10.
Ituro ry’ifu ryose rivanze n’amavuta cyangwa ry’ubukuzagara, bene Aroni bose barigabane banganye.
11.
“Iri ni itegeko ry’igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, icyo atambira Uwiteka.
12.
Nagitamba ho igitambo cy’ishimwe, aturane n’icyo gitambo cy’ishimwe udutsima tutasembuwe twavuganywe n’amavuta ya elayo, n’udutsima tutasembuwe dusa n’amabango dusizwe amavuta ya elayo, n’udutsima tw’ifu y’ingezi itoshejwe n’amavuta ya elayo.
13.
Utwo dutsima atwongereho n’imitsima yasembuwe, abiturane n’igitambo cy’uko ari amahoro, atambira gushima Uwiteka.
14.
Ku ituro ry’iyo mitsima iciye kwinshi ryose, akureho umwe umwe ibe ituro ryerererezwa Uwiteka, ribe iry’umutambyi umisha amaraso y’igitambo cy’uko uwo muntu ari amahoro.
15.
Kandi inyama z’igitambo cy’uko umuntu ari amahoro cyatambiwe ishimwe, zijye ziribwa ku munsi cyatambiweho, ntizikarare.
16.
“Ariko niba ari igitambo umuntu atambiye guhigura umuhigo, cyangwa ari icyo atambishwa n’umutima ukunze, kijye kiribwa ku munsi agitambiyeho, kandi ikiraye kiribwe ku wa kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
17.
Ariko inyama z’icyo gitambo zisigaye, nizigeza ku wa gatatu zoswe.