1.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
2.
“Bara umubare w’Abakohati ubarobanuye mu Balewi bandi, ubabare nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,
3.
abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.
4.
Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ry’ibonaniro. Ni iy’ibyera cyane.
5.
“Uko bagiye kubambūra, Aroni ajye yinjirana n’abana be bamanure umwenda ukingiriza Ahera cyane, bawutwikirize isanduku y’Ibihamya,
6.
bawutwikireho igicirane cy’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, bakirambureho umwenda w’umukara wa kabayonga musa, baseseke imijisho mu bifunga byayo.
7.
“Kandi ameza y’imitsima yo kumurikwa bayarambureho umwenda w’umukara wa kabayonga, bawushyireho amasahani n’udukombe, n’imperezo n’ibikombe byo gusukisha amaturo y’ibyokunywa, kandi n’iyo mitsima itaburaho na yo iwubeho.
8.
Babirambureho umwenda w’umuhemba, bawutwikireho igicirane cy’impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga by’ayo meza.
9.
“Bende umwenda w’umukara wa kabayonga, bawutwikirize igitereko cy’amatabaza n’amatabaza yacyo, n’icyuma cyacyo gikuraho ibishirira, n’udusahani dushyirwaho ibishirira, n’ibisukisho by’amavuta byacyo bakoresha imirimo yacyo,
10.
bagihambirane n’ibintu byacyo byose mu gicirane cy’impu za tahashi, bagishyire ku biti bimeze nk’ingobyi.
11.
“Igicaniro cy’izahabu bakirambureho umwenda w’umukara wa kabayonga, bawutwikireho igicirane cy’impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.
12.
Kandi bende ibintu bakoresha byose bikoresherezwa Ahera, babihambire mu mwenda w’umukara wa kabayonga, babitwikireho igicirane cy’impu za tahashi, babishyire ku biti bimeze nk’ingobyi.
13.
Bayore ivu ku gicaniro, bakirambureho umwenda w’umuhengeri,
14.
bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamo umuriro w’amakara, n’ibyuma by’ingobe byarura inyama, n’ibintu bayoza ivu, n’inzabya n’ibintu by’igicaniro byose. Bakirambureho igicirane cy’impu za tahashi kigitwikīre, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.
15.
Aroni n’abana be nibamara gutwikīra iby’Ahera n’ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa. “Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry’ibonaniro.
16.
“Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroni umutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cy’amatabaza, n’umubavu mwiza w’ikivange, n’ituro ry’ifu ritaburaho, n’amavuta ya elayo yo gusīga, kandi arindishwe n’ubuturo bwera bwose n’ibiburimo byose, Ahera n’ibintu byaho.”
17.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
18.
“Umuryango w’Abakohati urimo imiryango, ntimukawukuzeho ngo uve mu Balewi,
19.
ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugira ngo babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni n’abana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo, umuntu wese umurimo we n’icyo aremērwa.
20.
Ariko bo ntibakinjizwe no kubona ibyera n’akanya nk’ako kumiraza badapfa.”
21.
Uwiteka abwira Mose ati
22.
“Bara umubare w’Abagerushoni na bo nk’uko amazu ya ba sekuru ari, nk’uko imiryango yabo iri,
23.
ubare abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.
24.
Iyi abe ari yo mirimo imiryango y’Abagerushoni bakwiriye gukora, n’ibyo bakwiriye kuremērwa.
25.
Bajye baremērwa ibikombate bisakara ubuturo bwera, n’ihema ry’ibonaniro n’ikirisakara, n’igicirane cy’impu za tahashi gisakara hejuru y’icyo, n’umwenda ukinga umuryango w’ihema ry’ibonaniro,
26.
n’imyenda ikinzwe y’urugo rw’ubwo buturo, n’umwenda ukinga irembo ry’urwo rugo rugota ubuturo n’igicaniro, n’imigozi yabyo n’ibintu byose bifatanye na byo, kandi bajye bakora imirimo yabyo yose.
27.
Mu mirimo yabo, Abagerushoni bajye bategekwa na Aroni n’abana be, ku byo baremērwa byose, no ku mirimo bakora yose, mubarindishe ibyo bakwiriye kuremērwa byose.
28.
Iyo abe ari yo iba imirimo y’imiryango y’Abagerushoni yo mu ihema ry’ibonaniro, imirimo barindishijwe bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.
29.
“Abamerari ubabare nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,
30.
ubare abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.
31.
Ibi abe ari byo bategekwa kurinda no kuremērwa, abe ari yo iba imirimo yabo yo mu ihema ry’ibonaniro yose: imbaho z’imiganda y’ubuturo bwera n’imbumbe zazo, n’inkingi zazo n’imyobo zishingwamo,
32.
n’inkingi z’urugo rubugota n’imyobo zishingwamo, n’imambo zazo n’imigozi yazo, n’ibintu bifatanye na byo byose, n’ibyo gukoreshwa imirimo yabyo byose. Muvuge mu mazina ibintu bategekwa kurinda no kuremērwa.
33.
Iyo abe ari yo iba imirimo y’imiryango y’Abamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ry’ibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.”