Itangiriro 38:17-30
17.
Aramusubiza ati “Ndakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi.” Aramubaza ati “Urampa ingwate kugeza aho uzawoherereza?”
18.
Na we aramubaza ati “Ndaguha ngwate ki?” Aramusubiza ati “Mpa impeta yawe iriho ikimenyetso, n’umugozi wayo n’inkoni witwaje.” Arabimuha, bararyamana amutwika inda.
19.
Arahaguruka aragenda, yiyambura umwenda wo mu mutwe, yambara imyenda ye y’ubupfakazi.
20.
Yuda yohereza wa mwana w’ihene, awuhaye wa Munyadulamu incuti ye, ngo uwo mugore amusubize za ngwate, aramubura.
21.
Abaza abagabo bo mu mudugudu yarimo ati “Maraya uwo ari he, wari Enayimu iruhande rw’inzira?” Baramusubiza bati “Nta maraya wari aha.”
22.
Asubira aho Yuda ari aramubwira ati “Ntawe nabonye, kandi abaho bambwiye ngo ‘Nta maraya wari uhari.’ ”
23.
Yuda aramusubiza ati “Nabyijyanire twe gukorwa n’isoni, dore nohereje uyu mwana w’ihene maze uramubura.”
24.
Hashize amezi nk’atatu, babwira Yuda bati “Tamari umukazana wawe yarasambanye, kandi afite inda y’ubusambanyi.” Yuda arababwira ati “Mumusohore bamutwike.”
25.
Bakimusohora atuma kuri sebukwe ati “Nyir’ibi bintu ni we wantwitse inda.” Kandi ati “Ndakwinginze, menya nyir’ibi: impeta iriho ikimenyetso n’imigozi yayo n’inkoni.”
26.
Yuda yemera ko ari ibye ati “Andushije gukiranuka, kuko ntamuhaye Shela umwana wanjye.” Ntiyongera kuryamana na we ukundi.
27.
Nuko mu iramukwa rye, impanga zari mu nda ye.
28.
Akiramukwa, umwe hahinguka igikonjo cye, umubyaza aragifata ahambiraho urudodo rutukura ati “Uyu ni we mpfura.”
29.
Ashubijeyo igikonjo cye uwari inyuma aravuka, umubyaza aravuga ati “Dore uko usatuye uku! Gusatura kwawe kukubeho!” Ni cyo cyatumye bamwita Peresi.
30.
Hanyuma mwene se aravuka, wari ufite urudodo ruhambiriye ku gikonjo, bamwita Zera.
Itangiriro 39:1-23
1.
Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa, umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amugura n’Abishimayeli bamuzanyeyo.
2.
Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa.
3.
Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose.
4.
Yosefu amugiriraho umugisha aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy’urugo rwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose.
5.
Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy’urugo rwe n’icy’ibintu bye byose, Uwiteka aha umugisha urugo rw’uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w’Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n’ibyo mu mirima no mu gasozi.
6.
Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza.
7.
Hanyuma y’ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati “Turyamane.”
8.
Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose.
9.
Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”
10.
Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane na we.
11.
Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo.
12.
Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “Turyamane.” Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka.
13.
Abonye yuko amusigiye umwenda we agahunga agasohoka,
14.
ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati “Dore yatuzaniye Umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga,
15.
maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”
16.
Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, ageza aho shebuja wa Yosefu yatahiye.
17.
Maze amubwira amagambo amwe n’ayo ati “Wa mugurano wawe w’Umuheburayo watuzaniye yanyiyegereje ngo ansuzugure,
18.
nanjye nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”
19.
Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye ati “Uko ni ko umugurano wawe yangiriye”, uburakari bwe burakongezwa.
20.
Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y’imbohe bakingiraniramo imbohe z’umwami, aba muri iyo nzu y’imbohe.
21.
Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugirira umugisha ku murinzi w’iyo nzu y’imbohe.
22.
Uwo murinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y’imbohe, ibyo bakoreragamo byose ni we wabikoreshaga.
23.
Umurinzi w’inzu y’imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza.