ABALEWI 6:1-18
1.
Uwiteka abwira Mose ati
2.
“Tegeka Aroni n’abana be uti: Iri ni itegeko ry’igitambo cyoswa, kijye kiba ku nkwi zacyo zo ku gicaniro kirareho bucye, umuriro wo ku gicaniro uhore waka.
3.
Umutambyi yambare ikanzu ye y’igitare, n’ikabutura y’igitare ayambare ku mubiri we, ayore ivu ry’igitambo cyoshejwe cyakongorewe n’umuriro ku gicaniro, ariyorere iruhande rw’igicaniro.
4.
Yiyambure iyo myambaro yambare indi, ajye gusesa iryo vu inyuma y’ingando z’amahema, ahantu hadahumanijwe.
5.
Umuriro wo ku gicaniro uhore waka ntugasinzire, umutambyi ajye awushyiramo inkwi uko bukeye, awushyiremo igitambo cyo koswa igice cyose mu bwoserezo bwacyo, awoserezemo urugimbu rw’ibitambo by’uko bari amahoro.
6.
Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire.
7.
“Iri ni itegeko ry’ituro ry’ifu: bene Aroni barimurike imbere y’Uwiteka, imbere y’igicaniro.
8.
Ku ifu y’ingezi y’iryo turo n’amavuta ya elayo yaryo akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n’umubavu wose uririho, abyosereze ku gicaniro bibere Uwiteka impumuro nziza, bibe urwibutso rwaryo.
9.
Igisigaye kuri iryo turo Aroni n’abana be bakirye, bakirīre ahantu hera kidasembuwe, mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro abe ari ho bakirīra.
10.
Be kucyotsanya umusemburo, nkibahaye ho umugabane wabo ku maturo nturwa agakongorwa n’umuriro. Ni icyera cyane nk’uko igitambo gitambirwa ibyaha kimeze, n’igikuraho urubanza.
11.
Umugabo wese wo muri bene Aroni yakiryaho. Iryo ni itegeko ridakuka ribategeka mu bihe byanyu byose, ritegeka iby’amaturo aturwa Uwiteka agakongorwa n’umuriro, uzayakoraho wese azaba ari uwera.”
12.
Uwiteka abwira Mose ati
13.
“Iri ni ryo turo rya Aroni n’abana be bazaba bakwiriye kujya batura Uwiteka, uhereye ku munsi Aroni azasigirwa: bature igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi ho ituro ry’ifu badasiba gutura, umucagate wayo ujye uturwa mu gitondo, undi ujye uturwa nimugoroba.
14.
Bayivuganire n’amavuta ya elayo ku cyuma gikaranga, nimara gutota uyinjirane, uyigabanyemo ibice, uyikarange, abe ari ko utura iryo turo ry’ifu ribere Uwiteka impumuro nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
15.
Umutambyi uzasīgwa wo mu bana be umuzunguye ajye atura iryo turo, itegeko ritazakuka ritegetse yuko rizajya ryoserezwa Uwiteka ritagabanije.
16.
Ituro ry’ifu riturwa n’umutambyi ryose rijye ryoswa ritagabanije, ntirikaribwe.”
17.
Uwiteka abwira Mose ati
18.
“Bwira Aroni n’abana be uti ‘Iri ni itegeko ry’igitambo gitambirwa ibyaha, aho bakererera igitambo cyoswa abe ari ho bakererera igitambo gitambirwa ibyaha imbere y’Uwiteka, ni icyera cyane.