Kuva 17:1-15
1.
Iteraniro ry’Abisirayeli ryose riva mu butayu bw’i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk’uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari.
2.
Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.” Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?”
3.
Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumye udukurira muri Egiputa, kugira ngo utwicishanye inyota n’abana bacu n’amatungo yacu?”
4.
Mose atakira Uwiteka ati “Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.”
5.
Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y’abantu ujyane bamwe mu bakuru b’Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende.
6.
Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy’i Horebu, ukubite icyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.” Mose abigenzereza atyo imbere y’abakuru b’Abisirayeli.
7.
Yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?” Abamaleki barwanya Abisirayeli, Mose arabasabira baranesha
8.
Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu.
9.
Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y’umusozi nitwaje inkoni y’Imana.”
10.
Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y’uwo musozi.
11.
Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha,
12.
maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n’undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga.
13.
Yosuwa atsindisha Abamaleki n’abantu babo inkota.
14.
Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y’ijuru bose.”
15.
Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi, 16aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.”
Kuva 18:1-27
1.
Yetiro umutambyi w’i Midiyani sebukwe wa Mose, yumva ibyo Imana yagiriye Mose n’Abisirayeli ubwoko bwayo, kandi uko Uwiteka yakuye Abisirayeli muri Egiputa.
2.
Yetiro sebukwe wa Mose ajyana Zipora muka Mose, Mose amaze kumusezererana,
3.
n’abahungu be bombi. Umwe yitwa Gerushomu kuko se yavuze ati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.”
4.
Undi yitwa Eliyezeri kuko se yavuze ati “Imana ya data yambereye umutabazi, inkiza inkota ya Farawo.”
5.
Yetiro sebukwe wa Mose azanira Mose abahungu be n’umugore we, amusanga muri bwa butayu aho yari yabambye amahema, ku musozi w’Imana.
6.
Abwira Mose ati “Jyewe sobukwe Yetiro nkuzaniye umugore wawe n’abahungu be bombi na bo.”
7.
Mose arasohoka ajya gusanganira sebukwe, amwikubita imbere aramusoma, barasuhuzanya binjira mu ihema.
8.
Mose atekerereza sebukwe ibyo Uwiteka yagiriye Farawo n’Abanyegiputa byose abahora Abisirayeli, n’ibyabaruhirije mu nzira byose, kandi uko Uwiteka yabakijije.
9.
Yetiro ashimishwa n’ibyiza Uwiteka yagiriye Abisirayeli byose, kuko yabakijije Abanyegiputa.
10.
Yetiro aravuga ati “Uwiteka ahimbarizwe yuko yabakijije Abanyegiputa na Farawo, agakūra ubwo bwoko mu butware bw’Abanyegiputa.
11.
None menye yuko Uwiteka aruta izindi mana zose, kuko yanesheje Abanyegiputa, ubwo bishyiranaga hejuru ubwibone ngo bagirire Abisirayeli nabi.”
12.
Yetiro sebukwe wa Mose ajyana igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo ngo abitambire Imana, Aroni n’abakuru b’Abisirayeli bose baraza basangirira na sebukwe wa Mose imbere y’Imana.
13.
Bukeye bwaho Mose yicazwa no gucira abantu imanza, abantu bahagarara bagose Mose bahera mu gitondo bageza nimugoroba.
14.
Sebukwe wa Mose abonye ibyo akorera abantu byose aramubaza ati “Ibyo ukorera abantu ibi ni ibiki? Ni iki gituma wicara uri umwe, abantu bose bagahagarara bakugose bagahera mu gitondo bakageza nimugoroba?”
15.
Mose asubiza sebukwe ati “Ni uko abantu baza kuri jye ngo mbabarize Imana.
16.
Iyo bafite amagambo baza kuri jye nkabacira imanza, nkabamenyesha amategeko y’Imana n’ibyo yategetse.”
17.
Sebukwe wa Mose aramubwira ati “Ibyo ukora ibyo si byiza.
18.
Ntuzabura gucikana intege n’aba bantu muri kumwe, kuko binaniranye biruta ibyo washobora gukora wenyine.
19.
None umvira ibyo nkubwira: ndakugira inama, Imana iyigufashemo. Ube ari wowe mushyikirwa w’amagambo w’abantu n’Imana, ujye ushyira Imana imanza zabo
20.
kandi ujye ubigisha amategeko yayo n’ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n’imirimo bakwiriye gukora.
21.
Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana n’inyangamugayo, banga impongano. Ubahe ubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.
22.
Bajye bacira abantu imanza ibihe byose kandi urubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, ariko urubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni ho uziyorohereza umuruho, na bo bazajya bafatanya nawe.
23.
Nugira utyo Imana ikabigutegeka uzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufite amahoro.”
24.
Mose yumvira sebukwe, akora ibyo yamubwiye byose.
25.
Mose atoranya mu Bisirayeli bose abashoboye ubucamanza abaha gutwara abantu, bamwe ngo batware igihumbi igihumbi, abandi ngo batware ijana ijana, abandi ngo batware mirongo itanu itanu, abandi ngo batware icumi icumi.
26.
Bakajya bacira abantu imanza ibihe byose, imanza zikomeye bazizaniraga Mose, ariko izoroheje zose bakazica ubwabo.
27.
Mose asezerera sebukwe, asubira mu gihugu cy’iwabo.