Itangiriro 37:24
24.
baramufata bamujugunya muri rwa rwobo, kandi rwarimo ubusa nta mazi yari arurimo.
25.
Bicazwa no kurya umutsima, bubuye amaso babona itara ry’Abishimayeli bavuye i Galeyadi, bagenda bafite ingamiya zihetse imibavu n’umuti womora n’ishangi, babijyana muri Egiputa.
26.
Yuda abwira bene se ati “Kwica mwene data no guhisha amaraso ye byatumarira iki?
27.
Nimuze tumugure na bariya Bishimayeli, amaboko yacu ye kumubaho kuko ari mwene data, tukaba akara kamwe.” Bene se baramwumvira.
28.
Hahita Abamidiyani batundaga, bakurura Yosefu, bamukura muri rwa rwobo bamugura na ba Bishimayeli ibice by’ifeza makumyabiri. Bajyana Yosefu muri Egiputa.
29.
Rubeni agaruka kuri rwa rwobo, asanga Yosefu atarimo, ashishimura imyenda ye.
30.
Asubira kuri bene se arababwira ati “Umwana ntakirimo, nanjye ndajya he?”
31.
Benda ya kanzu ya Yosefu, babaga isekurume y’ihene binika ikanzu mu maraso yayo,
32.
bohereza ya kanzu ndende, bategeka ko bayijyana kwa se, bamutumaho bati “Twabonye iyi, none umenye ko yaba ikanzu y’umwana wawe cyangwa ko atari yo.”
33.
Arayimenya aravuga ati “Ni ikanzu y’umwana wanjye, inyamaswa y’inkazi yaramuriye nta gushidikanya, Yosefu yatanyaguwe na yo.”
34.
Yakobo ashishimura imyenda ye, akenyera ibigunira, amara iminsi myinshi ababaye yiraburiye umwana we.
35.
Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro, ariko yanga kumarwa umubabaro ati “Nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira.” Nuko se aramuririra.
36.
Ba Bamidiyani bajyana Yosefu muri Egiputa, bamugurirayo na Potifari, umutware wa Farawo, watwaraga abamurinda.
Itangiriro 38:1-16
1.
Muri iyo minsi Yuda ava muri bene se, aramanuka, acumbika ku Munyadulamu witwaga Hira.
2.
Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa Umunyakanani, aramujyana aramurongora.
3.
Asama inda abyara umuhungu, amwita Eri.
4.
Yongera gusama indi nda ayibyaramo umuhungu, amwita Onani.
5.
Yongera kubyara undi muhungu amwita Shela, Yuda ubwo yamubyaraga yari i Kezibu.
6.
Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari.
7.
Eri imfura ya Yuda, yari umunyabyaha mu maso y’Uwiteka, aramwica.
8.
Yuda abwira Onani ati “Hungura muka mwene so, nk’uko bikwiriye umugabo wabo, ucikure mwene so.”
9.
Onani amenya yuko umwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugira ngo adacikura mwene se.
10.
Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y’Uwiteka, na we aramwica.
11.
Maze Yuda abwira Tamari umukazana we ati “Guma mu nzu ya so uri umupfakazi, ugeze aho umwana wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati “Na we ye gupfa nka bene se.” Tamari aragenda, aguma mu nzu ya se.
12.
Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa muka Yuda, arapfa. Yuda amaze kumwerera, arazamuka ajya i Timuna, aho abagaragu be bakemuriraga intama ze, we n’incuti ye Hira Umunyadulamu.
13.
Babwira Tamari bati “Sobukwe arazamutse, agiye i Timuna gukemuza intama ze.”
14.
Yiyambura imyenda y’ubupfakazi, yitwikira umwenda mu mutwe arisesura, yicara mu marembo ya Enayimu yo ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye Shela amaze gukura, ntibamumuhe ngo amuhungure.
15.
Yuda amubonye agira ngo ni maraya, kuko yari yitwikiriye mu maso.
16.
Atambikira aho ari iruhande rw’inzira, aramubwira ati “Ndakwinginze turyamane.” Kuko yari atazi ko ari umukazana we. Aramubaza ati “Nituryamana urampa gisasuro ki?”